A Wenger: nitwe twizize

0
166

Umutoza w’ikipe ya Arsenal mu bwongereza aremeza ko mu mikino wa shampiyona batsinzwemo n’ikipe ya Everton ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ngo aribo bizize.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa arsenal.com, Arsene Wenger yemeza ko gustindwa kuri uyu mukino babyiteye ngo kuko bari bafite ubushobozi bwo gustinda Everton.

Kubwa Wenger ngo kuba batangiye bafite neza uyu mukino ndetse banarusha bikomeye ikipe bari bahanganye ngo byari amahirwe meza yo gustinda uyu mukino.

Asobanura ko nubwo byaje kurangira bastinzwe ngo bizeye ko mu yindi mikino bafite mu bihe biri imbere bazabyitwaramo neza.

Arsene Wenger yahereya aha asobanura ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura umukino ukomeye bafitanye n’ikipe ya Manchester City ku cyumweru, umukino uzabera kuri Etihad Stadium mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Nubwo ariko Arsenal yastinzwe iracyari ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona yo mu bwongereza kuko Chelsea FC yambere irusha Arsenal amanota 3.

1 Chelsea 15 12 1 2 33 11 22 37
2 Arsenal 16 10 4 2 37 17 20 34
Sangiza