Uretse Ragga Dee, hamenyekanye utundi dushya tuzagaragara mu gitaramo cy’urwenya Seka Live 4

0
980

Imyiteguro y’igitaramo gikomeye cy’urwenya (kimaze kumenyerwa mu Rwanda kitwa Seka Live ku nshuro yacya kane) irarimbanije ndetse n’abari kugitegura ngo bakomeje kongeramo ibintu bishya n’udukoryo tugomba kuzashimisha abazitabira.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko kuri ubu hari abandi banyarwenya batigeze bamenyekana mu Rwanda nabo bagomba kuzagaragara muri iki gitaramo.

Ni igitaramo kizaba ku itariki ya 1 z’ukwa 7 muri uyu mwaka wa 2018, kikazabera muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuhanzi ukomeye muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba, Kazibwe Daniel wamamaye cyane ku izina rya Ragga Dee mu myaka ya 2004 kugera 2012 nawe azaba ahari ndetse n’abandi banyarwenya bakomeye i Bugande, umwe witwa Pablo n’undi witwa Alex Muhangi.

Ragga Dee ugaragara ku ifoto nini, Pablo uri ku ifoto ahagana hejuru na Alex Muhangi uri ahagana hasi nibo bazaturuka i Bugande baje gushimisha abanyarwanda muri Seka Live

Umuhanzi Ragga Dee agiye kuza mu Rwanda nyuma y’uko mu bihe bishize mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Fest giheruka, nacyo cyitabiriwe n’umuhanzi Mr Nice nawe wari umaze igihe asa nk’uwibagiranye mu ruhando rwa muzika, ibintu byatunguye benshi.

Uyu Ragga Dee nawe yatunguye benshi, kuko nawe yari amaze igihe atumvikana mubya muzika kuko amakuru ye aheruka ahubwo yavugaga cyane mu rwego rwa politiki kuko mu 2016 yagerageje kwiyamamariza ku mwanya w’umuyobozi mukuru (Mayor) wa Kampala.

Ragga Dee yiyamamaje nk’umukandida w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda rikuriwe na Perezida Museveni, ariko ntabwo Ragga Dee yahiriwe kuko yatsinzwe Elias Lukwago bari bahanganye muri icyo gihe.

Agiye kuza mu gitaramo gitegerejwe ba benshi cyane ko kuva yakwinjira muri politiki ya Uganda ari gacye cyane yongeye kwigaragaza muri Muzika, nubwo afite abakunzi batari bacye mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo karere.

Ragga Dee yamamaye mu ndirimbo nka “Digida, letter O, Stranger, Bayaaye, Oyagala Cash, n’izindi…” Kuri ubu aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Bar Lah ikozwe mu njyana ya HipHop.

Sangiza