Umuhanzi Safi Madiba na bagenzi be batanze ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside

0
724

Safi Madiba wahoze aba mu itsinda rya Urban Boys akaza kurivamo kuri ubu akaba akora umuziki ku giti cye, yatanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Safi yibukije abanyarwanda ko igihe kigeze ngo babane nk’abavandimwe bubaka u Rwanda rubabereye.

Yagize ati: “Ahashize hacu ntihashimishije ariko igihe kirageze ngo tubane nk’abavandimwe twubaka u Rwanda rutubereye”.

Ntabwo ari Safi Madiba wenyine wifatanije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka kuko na mugenzi we Queen Cha ‘Mugemana Yvonne’ nawe ubarizwa mu nzu ya muzika The Mane Music Label ibarizwamo Safi Madiba, nawe yagize icyo avuga.

Yagize ati: “Umurage mwiza ni urukundo. Nimureke tururage abadukomokaho turushaho no kwiyubaka kugirango ibyabaye bitazongera”.

Queen Cha yifatanije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi agira ubutumwa atanga

Mugenzi wabo witwa Marina nawe ubarizwa muri iyi nzu ya muzika The Mane music label, ibarizwamo Safi Madiba na Queen Cha, nawe ntiyasigaye inyuma kuko nawe hari ubutumwa yageneye abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi.

Marina yagize ati: “Dukomeze ibyo twubatse tubishingire ku bunyangamugayo bityo tuzaba dushubije agaciro abacu twabuze”.

Marina nawe yatanze ubutumwa bujyanye n’iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Aba bahanzi bose babarizwa mu nzu ya muzika izwi nka The Mane music label ikuriwe n’uwitwa Mupenda Ramazan uzwi cyane nka Bad Rama.

Abandi bantu bakunze kugaragara mu bikorwa by’iyi nzu, harimo umugabo wamamaye muri sinema nyarwanda ku izina rya Rwasa, uyu akaba afasha iyi nzu mu bikorwa byo kwamamaza no kwimenyekanisha.

Undi ni Teta Sandra ngo nawe usanzwe ufasha abahanzi ba The Mane mu bikorwa byo kubambika imyenda aba bahanzi babarizwa muri The Mane.