Umuhanzi Kamichi yasezeranye n’umukunzi we mu ibanga rikomeye

0
1453
Kamichi yatangaje ku mugararo umukobwa basezeranye

Adolphe Bagabo uzwi cyane nka Kamichi yamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze kwambikana impeta yo kubana akaramata n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana ndetse bakaba bose babarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo Kamichi yatangaje aya makuru akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa facebook rwe, aho yagize ati: “Nejejwe no kwemera icyaha. Namaze gusezerana, Ndi umugabo w’umugore. Nyagasani akomeze ayobore intabwe zacu”.

Kamichi Cardinal yambikanye impeta n’umukobwa bakundanaga

Kamichi aka Cardinal ni umwe mu bantu bafite amazina akomeye mu bazi iby’imyidagaduro kuko yamamaye cyane mu bihe bishize akiri mu Rwanda nk’umunyamakuru w’imyidagaduro kandi akaba n’umuhanzi.

Uyu mugabo hari hashize igihe kitari gito atavugwa mu itangazamakuru ndetse n’amakuru ye akaba atarakunze kujya hanze cyane cyane ayerekeranye ubuhanzi bwa muzika bwe ndetse n’ubuzima busanzwe abayemo muri Amerika.

Kamichi yabanje gukundana n’umunyamerikakazi witwa Emely Duboi, kuburyo ubwo yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavuzwe ko ari we wamufashije kubona ibyangombwa, nubwo impande zombi zirinze kugira icyo zibivugaho.

Akigera muri Amerika yabaye nk’uwibagirana mu ruhando rw’imyidagaduro kuko uretse no kuba atarongeye kumvikana mu ndirimbo nshya, ntanubwo yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ze yaba facebook na instagram.

Kamichi Cardinal yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe harimo nk’iyitwa Ahoruzingiye, Ifirimbi ya nyuma, Byacitse, Barandahiye, Imitoma irenze…

Reba imwe mu ndirimbo ya Kamichi yakunzwe n’abatari bake: