U Rwanda rwungutse urundi ruganda rushya rw’abashinwa rukora imyenda

0
82
Ubwo hasinwaga amasezerano yemerera uru ruganda rw'abashinwa kuza gukorera mu Rwanda. Ifoto: IGIHE

Abanyarwanda barenga 7,500 bagiye kubona akazi mu ruganda rushya rw’abashinwa rukora imyenda rugiye kubakwa mu gace kahariwe inganda I Masoro mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ni uruganda rugiye kubakwa n’abashoramari bibumbiye mu kiswe Pink Mango C&D nyuma y’uko aba bashoramari basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere RDB.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi mu mpera z’icyumweru gishize.

Abashoramari bagiye kuzana uru ruganda rushya bemeza ko mu myaka itanu iri imbere ngo bazaba bafite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga imyenda ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Uru ruganda rwa Pink Mango C&D rwinjiye ku isoko ry’u Rwanda nyuma gato y’isinywa ry’andi masezerano y’urundi rwo mu Bushinwa rwitwa ‘Jiangyin BaoRui Textile’ rwemeranyije imikoranire n’Ikigo gikorera mu Rwanda cya Apparel Manufacturing Group (AMG).

Uru ruganda rwa Pink Mango C&D nirumara kubakwa mu Rwanda, ruzaba ari urwa kabiri runini rw’abashinwa rukorera imyenda mu Rwanda nyuma y’urundi rwitwa C&H Garment’s rwafunguye imiryango mu 2014.

Uru narwo rukaba rukora imyenda yiganjemo uniforume (uniforms) z’abanyeshuri, iz’igipolisi n’igisilikare ndetse n’izabakozi bakora mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

C&H Garment’s ikoresha abakozi barenga 1,000 ikaba iza ku isonga mu bigo byigenga n’iby’abikorera bikoresha abakozi benshi mu Rwanda.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano