U Rwanda n’Ubushinwa bigiye gukorana kurushaho mu bucuruzi bwisunze ikorabuhanga

0
231
Itsinda ryaturutse muri minisiteri y'ubucuruzi bwisunze ikoranabuhanga ryasuye MINICOM

U Rwanda n’Ubushinwa bigiye kurushaho gufatanya mu bucuruzi bwisunze ikoranabuhanga (E-Commerce) niba ibyavugiwe mu biganiro byahuje abashinzwe ubucuruzi mu bihugu byombi bishyizwe mu bikorwa.  

Ni ibiganiro byahuje itsinda ryaturutse muri minisiteri ishinzwe ubucuruzi bw’ikoranabuhanga mu Bushinwa, ndetse n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Robert Opirah.

Urubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, rwemeza ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zigamije kongera imbaraga mu bucuruzi bwisunze ikoranabuhanga mu bihugu byombi.

Ubushinwa ni igihugu cyakataje mu ikoranabuhanga rigezweho ndetse no mu bucuruzi bwaho burugwa n’amasoko akorera kuri interineti.

Rimwe muri aya masoko ni Alibaba, ryamamaye cyane ku isi yose ndetse by’umwahariko rikaba rifitanye imikoranire yihariye n’u Rwanda.

Mu kwezi kwa 10 mu 2018, leta y’u Rwanda na Alibaba Group byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi bukorwa hisunzwe ikoranabuhanga.

Ni amasezerano ashyiraho ihuriro ry’isoko ryifashisha ikoranabuhanga ku bicuruzwa by’u Rwanda ariryo ryiswe eWTP (Electronic World Trade Platform).