Rutanga wa Rayon Sports yibarutse umukobwa

0
763
Eric Rutanga yibarutse umukobwa

Shemsa, umugore wa Rutanga Eric Akram, myugariro w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yabarutse umwana w’umukobwa kuri uyu wa gatatu.

Ni amakuru yemejwe na Rutanga akoresheje urubuga rwe rwa instagram, aho yahaye ikaze uyu mwana w’umukobwa wavutse kuri uyu wa gatatu, ndetse anashimira umugore we.

Yagize ati: “Urakaza neza ku isi mukobwa wanjye, kandi ndagushimira mugore wanjye wakoze cyane kuri iyi mpano ndagukunda cyane”.

Eric Rutanga yashimiye umugore we wamubyariye umwana abinyujije kuri instagram

Uyu musore aherutse guhindura idini ava muri kiliziya gatolika ajya mu idini ya Islam, abitewe n’umukunzi we Shemsa babyaranye umwana w’umukobwa.

Amakuru agera kuri HOSE.RW aturuka mu bantu ba hafi cyane ya Rutanga yemeza ko uyu mugore bamaranye imyaka iyingayinga 3 bakundana ndetse ngo bateganya gushyingiranwa mu mwaka utaha wa 2019.

Shemsa umugore wa Rutanga Eric yibarutse umukobwa nyuma y’imyaka 3 bakundana

Uyu mukinnyi ukina inyuma mu ruhande rw’ibumoso ni umwe mu bakinnyi muri iyi minsi bari kwitwara neza yaba mu ikipe ye ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu gihugu ikubutse mu mikino ya CHAN ya 2018 yabereye muri Maroc.

Rutanga Eric ni umwe mu bantu bafashe icyemezo gikomeye, amaze kubura umwanya muri APR FC yazamukuriyemo, yaje kujya muri mukeba Rayon Sports, bitungura benshi.

Eric Rutanga ku mupira yinjira ku ruhande rw’ibumoso

Rutanga Eric yabwiye umunyamakuru wa Hose.rw ko yafashe iki cyemezo amaze kubona ko umupira we ushobora kurangira vuba kubera kwicazwa ku gatebe na Imanishimwe Emmanuel abona ko banganya ubushobozi.

Rutanga yageze muri Rayon Sports abona umwanya uhoraho agarura ikizere cyo gukina, akundwa n’abafana, agaruka no mu ikipe y’igihugu “Amavubi”.

Rutanga Eric (ubanza iburyo) ari kumwe na Usengimana Faustin (hagati) na Mukunzi Yannick (ibumoso) bose bavanye muri APR FC, berekeza muri Rayon Sports none bari kwitwara neza