Rayon Sports abakinnyi bameze neza turi gufatanya ngo tuzatsinde APR FC: Corneille

0
401
Corneile na Ramadhan nibo bari gukoresha imyitozo

Umutoza wasigaranye Rayon Sports Hategekimana Corneille aremeza ko abakinnyi bameze neza kandi ko biteguye gukura amanota 3 kuri mukeba wabo APR FC bazakina kuri uyu wa gatanu tariki ya 15/06/2018.

Uyu mugabo avuga ko ubufatanye bwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhan ndetse n’abakinnyi ngo aribyo bizabafasha gutsinda APR FC.

Ati: ”Ubuzima buhagaze neza muri Rayon Sports abakinnyi bameze neza ntawe ufite imvune bafite morale bameze neza. Ibintu byose umuntu abyakira uko bije, gutoza mbifatanya n’abakinnyi na Ramadhan nta kibazo gihari. Turi gufatanya na Ramadhan n’abakinnyi dushaka uko amanota 3 twazayakura ku mukino wa APR”.

abakinnyi bari kwitegura umukino wa APR FC

Hategekimana Corneille yavuze ko kuba Bakame yaragarutse mu ikipe nta kibazo biteye ahubwo ngo biri guha abakinnyi morale.

Ati: ”Bakame ni umukinnyi nk’abandi bose, nta muntu n’umwe udakora ikosa kuko turi abantu, mu Kinyarwanda baravuga ngo ubugabo butisubira sinzi uko bumera. Bakame ni umukinnyi mukuru  niyo ari kumwe n’abakinnyi hari ibyo bamwigiraho abaha morale rero kuba yagaruka mu kibuga ntacyo bitwaye”.

Rwatubyaye na Yannick bari kwitegura guhura n’ikipe yabareze

Corneille niwe uzatoza umukino wa Rayon Sports na APR FC, yemeje ko nta handi hantu yatoje uretse ku ishuru aho yigishaga bivuze ko uyu ari umukino wa mbere azaba atoje.

Gusa ngo azafatanya na Ramadhan nawe udafite ubunararibonye mu gutoza gusa yakinnyi mu makipe menshi kandi  ku rwego rwo hejuru.

Ubufatanye no kumvikana bigaragara hagati y’aba batoza n’abakinnyi babo nibyo abakunzi ba Rayon Sports batezeho icyizere cyo gutsinda mukeba.