Nameless yiyemeye kuri Meddy S. nyuma yo gusezera mu mwuga wo gukora amashusho y’indirimbo

0
1817

Umusore witwa Nameless Campos usanzwe atunganya akanayobora amashusho y’indirimbo z’abahanzi yishimiye bikomeye ko mugenzi we Meddy Saleh nawe wakora aka kazi yasezeye, ndetse uyu Nameless ahita avuga ko ariwe usigaranye ikubuga mu Rwanda.

Nemeless Campos yagize ati: “Meddy Saleh icyemezo cyawe cyo gusezera wahisemo ni cyiza cyane kuko njyewe ndacyabirimo kandi n’ubundi mwese ndabarusha”.

Image result for nameless campos
Nameless Campos

Uyu mugabo witwa Nameless Campos amaze gutunganya amashusho y’indirimbo zagiye zikundwa nka “Too Much ya Jay Poly ft Marina, Uncle Austin, Urban Boys na Khalfan.

Yakoze kandi indirimbo nka “My Hero” ya Safi Madiba “Winner” ya Queen Cha “Mpfumbata” ya Urban Boys, Kamikazi ya Kitoko Bibarwa n’izindi…

Nameless Campos yishimiye isezera rya Producer Meddy Saleh nyuma y’uko Meddy atangaje kumugaragaro ko yahagaritse umwuga wo gutunganya no kuyobora amashusho y’indirimbo ndetse aboneraho no kwisegura ku bahanzi bose bagiranye ibibazo.

Nameless Campos yahise yandika ubutumwa busa nko kwiyemera kuri Meddy Saleh

Meddy Salleh mu butumwa burebure yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhagarika burundu inzu ye itunganya amashusho yitwa “Press It Film” aboneraho kandi no gusaba imbabazi abahanzi baba baragiranye ikibazo.

Ugenekereje mu kinyarwanda Meddy Saleh yagize ati: “Muraho nshuti, nagira ngo mbashimire kubw’ubufasha mwanyeretse mu gihe cyose twakoranye, aka kanya nkafashe nshaka kubamenyesha ko inzu yanjye itunganya amashusho yitwa “Press it Film” itazongera gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi ukundi”.

“Ndetse nkaba nsaba imbabazi abo nagiranye nabo ikibazo mu gihue tumaranye mboneyeho kubasaba imbabazi mbikuye mu ndiba y’umutima”.

Image result for meddy salleh
Meddy Saleh yari igihangajye mu gufata, kuyobora no gutunganya amashusho

Meddy Salleh akimara gutangaza ko yeguye ku mirimo yarasanzwe akora abenshi babifashe nk’igihombo gikomeye kibaye ku bahanzi nyarwanda kuko uyu mugabo numwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu buryo buryoheye ijisho.

Ikindi kandi Meddy Saleh yari abimazemo igihe ndetse anabifitemo uburambe n’ubunararibonye  ariko siko bose babibona kuko mugenzi we bahuje umwuga witwa Nameless Campos isezera rya Meddy Salleh ryamushimishije cyane.

Meddy Saleh niwe wakoze indirimbo zirimo nka Thank You ya The Ben na Tom Close, indirimbo za Buravan na Active, Butera Knowless, Marina ft Harmonize, Meddy na Uncle Austin, King James n’abandi…

Reba hano amwe mu mashusho y’indirimbo Meddy Saleh yayoboye akanatunganya: