AS Kigali y’abakinnyi 10 yatsinze APR FC iyikura ku mwanya wa mbere

0
1457
Ikipe ya APR FC yabanjemo

AS Kigali y’abakinnyi 10 yakuye APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 ku munsi wa 18 wa Azam Rwanda Premier League.

Wari umukino utoroshye bitewe n’imyanya amakipe yombi yari ariho mbere yawo ku rutonde rwa shampiyona, aho Apr FC yari yasuye yari ku mwanya wa mbere n’amanota 34, AS Kigali ikaba iya gatatu n’amanota 32 inganya na Kiyovu Sports.

APR FC yatangiye irusha AS Kigali guhererekanya umupira, kuwutindana no gusatira, ariko ikipe y’abanyamujyiu na yo yihagararaho, kugeza ubwo yazaga kubisubirana nay o irakina, ndetse biranayihira kurusha APR FC.

Ku munota wa 35 ni bwo Mashingirwa Kibenga Jimmy bita Mbaraga Jimmy ni we wafunguye amazamu ku mupira wari utewe na Ngama Emmanuel, awukozaho umutwe maze ujya mu rushundura, iki gitego APR FC igerageza kukishyura biba iby’ubusa kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga ari igitego 1-0.

AS Kigali yabanje mu kibuga aba bakinnyi

Mu buryo bwo gushaka ibindi bitego, ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yakuyemo Hamidou Ndayisaba utakoze byinshi mu gice cya mbere, ashyiramo Ndahinduka Michel wahawe ikarita y’umuhondo nyuma y’umunota umwe, maze ubwo yari amazemo iminota 9 ahita ahabwa indi maze yerekwa ikarita y’umutuku ava mu kibuga.

APR FC yahise yongera kwiharira umukino ishaka kwishyura igitego ariko AS Kigali ikomeza kwihagararaho, kugeza ubwo ku munota wa 74 bongeraga kuyiba umugono, maze Ally Niyonzima agatsinda igitego cya kabiri ku mupira na bwo wari utewe na Ngama Emmanuel.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 35, APR FC iya kabiri n’amanota 34, Rayon Sports ikaba iya gatatu n’amanota 34 ariko ifite umukino w’ikirarane, Kiyovu Sports ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 32, Etincelles FC ni yo ya gatanu n’amanota 27.

Sangiza