Imyaka y’abakinnyi bagiye gukina CHAN, Bakame niwe ukuze mu Mavubi

1
1755
Abanyezamu b'Amavubi mu myitozo mbere y'umukino wa CHAN

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragaje urutondo rw’abakinnyi bose baiye gukina CHAN 2018 ndetse n’igihe bavukiye.

Umunyezamu wa Gongo Brazza Ville,  BAREL MORIAL MOUKO w’imyaka 39 niwe mukuru kuruta abandi  mu gihe mu Mavubi bakuriwe na Bakame w’imyaka 30.

Iyi lisite igaragaza ko Ndayishimiye Eric Bakame yavutse 15/06/1988  afite imyaka 30 agakurikirwa na, Nshimiyimana Amran  we wavutse  08/08/1988.

lISTE Y’ABAKINNYI B’U RWANDA

Uru rutonde rugaragaza ko umukinnyi wa Police FC Biramahire Abeddy ariwe mukinnyi mutoya mu Mavubi kuko yavutse tariki ya 4 Ukwakira 1998, agiye kuzuza imyaka 20.

Akurikirwa na  Djabel Manishimwe wavutse tariki ya 10 Gicurasi 1998, Nshuti Innocent wavutse muri Mutarama uwo mwaka ndetse na Nshuti Dominique Savio wavutse tariki ya 1 Mutarama 1997, wari muto mu bakiniye Amavubi mu 2016.

Ville  BAREL MORIAL MOUKO umunyezamu wa Congo Brazza Ville niwe mukuru mu bakinnyi bazakina CHAN akaba afite imyaka 39  kuko yavutse tariki ya 05.04.1979.

Dore ikipe ya Congo ifite umukinnyi w’umusaza kurusha andi makipe muri CHAN

Mu gihe umukinnyi mutoya kurusha abandi ari umunya Nigeria rutahizamu MOHAMMED MOHAMMED NUR yavutse tariki ya 02.12.2002.

Nigeria niyo ifite umukinnyi muto muri CHAN

Urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bazakina CHAN (nimero + igihe bavukiye)

Abazamu:

  • 1 Ndayishimiye Eric (1988)
  • 18 Nzarora Marcel (1994)
  • 23 Kimenyi Yves (1996)

Ba myugariro

  • 3 Ndayishimiye Celestin (1994)
  • 9 Mbogo Ali (1994)
  • 13 Fitina Omborenga (1996)
  • 14 Iradukunda Eric (1992)
  • 15 Usengimana Faustin (1995)
  • 16 Rugwiro Herve (1994)
  • 17 Manzi Thierry (1996)
  • 20 Rutanga Eric (1992)
  • 22 Kayumba Soter (1993)

Abakina hagati

  • 2 Manishimwe Djabel (1998)
  • 4 Bizimana Djihad (1996)
  • 5 Nshimiyimana Amran (1988)
  • 6 Mukunzi Yannick (1995)
  • 8 Niyonzima Ally (1996)
  • 10 Hakizimana Muhadjiri (1994)
  • 11 Nshuti Dominique Savio (1997)

Ba rutahizamu

  • 7 Biramahire Abeddy (1998)
  • 12 Mico Justin (1994)
  • 19 Nshuti Innocent (1998)
  • 21 Mubumbyi Bernabe (1992)
Sangiza

1 igitekerezo

  1. aha harimo gukata imyaka kuko cekestin muzi dukinana interschool irwamagana kuri igga 2009 niga primaire we ari secondaire twararwanye icyo gihe federation iduhagarika imyaka 2 yari mukuru none ubu ngize 30 ngwafite 22 oya ntibakatubeshye abakinnyi burwanda kbs gukura sikibazo ahubwo gukura ukabihisha nicyo kibazo

Comments are closed.