Guhera kuri uyu wa gatatu, igiciro cya esanse na mazutu cyiriyongera: RURA

0
111
Umuntu uri gushyira igitoro ku modoka ye. Ifoto: Ubibiko bwa interineti

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/11/2018, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli nka Esanse na mazuti kiraba cyazamutse nkuko byemezwa n’ikigo ngenzuramikorere RURA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA ryerekana ko iri zamuka ry’ibiciro ngo rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Iri tangazo rivuga ko igiciro cya Esanse i Kigali, kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,132 kuri litiro, naho icya Mazutu ngo ntikigomba kurenga 1,148 kuri litiro.

Ni mu gihe kandi no mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo ibi biciro byari byazamutse.

Dukurije ibiciro byari bisanzweho, kuri ubu esanse yazamutseho amafaranga 100 Frw kuri litiro, mu gihe mazutu nayo yazamutseho amafaranga 143.

Iri rizamuka ntabwo rirebana n’ibiciro by’ingendo rusange ku batega imodoka za bisi (Bus) hirya no hino mu gihugu kuko iri tangazo rya RURA nta hantu ribivugaho.

Ubusanzwe ngo iyo ibiciro bya esanse na mazutu byazamutse ntabwo bivuga ko bihita bihindura n’ibindi biciro bisanzwe ako kanya.

RURA isobanura ko umwanzuro wo guhindura ibiciro by’ingendo bikorwa nyuma y’imyaka 2 bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli iyo byiyongereye hejuru y’amafaranga 959 kuri litiro, cyangwa bikagabanuka munsi ya 817 kuri litiro.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano