Mu karere, Hatangijwe gahunda igamije guteza imbere ubucuruzi bw’abagore bakoresha icyongereza

0
130
Iyi foto yafashwe ubwo mu Rwanda hatangizagwa gahunda ya SheTrade mu mwaka wa 2017

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ubucuruzi ku isi ITC ryatangije ku mugaragaro gahunda yihariye ku bagore yiswe She Trades igamije guteza imbere abari n’abategarugori bakora ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ariko ku ikubitiro iyi gahunda yatangirijwe muri Kenya.

Iyi gahunda yiswe SheTrades in the Commonwealth, yatewe inkunga na leta y’ubwongereza binyuze mu kigega cy’itarambere DFID, ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ubucuruzi ku isi ITC.

Nubwo ari muri Kenya uyu mushinga watangirijwe, uzagera no mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda iyi nkunga y’abongereza igomba kuhagera vuba, ihereye muri Ghana na Nigeria.

Ni gahunda yagutse igamije gushakira imirimo mishya abagore cyane cyane abakora ubucuruzi n’ishoramari kuko hari intego y’uko bitarenze mu 2020 ngo abagore barenga miliyoni bagomba kujya bahurira ku isoko bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byabo ku giti cyabo kandi bifatika.

Ibipimo by’ikigo cy’ubushakashatsi cya McKinsey Global Institute byerekana ko mu 2025 ngo abagore bagomba kuzajya babarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 28 z’amadorali y’Amerika mu musaruro mbumbe mu bukungu bw’isi (GDP).