David Luis wa Arsenal FC yasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryakeye

0
210
David Luiz yahawe ikaze mu Rwanda. Ifoto: Visit Rwanda

David Luiz Moreira Marinho myugariro w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, yakiranwa urugwiro n’ikigo cy’iterambere RDB.

Urubuga rwa twitter rwa Visit Rwanda rwanditse ko David Luis yageze mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ry’abantu barikumwe nawe, barimo nyina umubyara ndetse n’umukobwa bakundana bateganya kuzarushinga (fiance).

Arsenal FC ifitanye amasezerano na leta y’u Rwanda yo kwamamaza, mu mugambi wa leta y’u Rwanda wo guteza imbere ubukerarugendo.

Mu kwezi kwa 5 mu mwaka ushize, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono, akaba agamije kwamamaza u Rwanda binyuze mu kirango cya Visit Rwanda.

Ni amasezerano agomba kumara imyaka 3 aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nyuma y’uko aya masezerano ashyirwaho umukono, hari bamwe babifashe nko kwisimbukuruza, nk’igihugu cy’u Rwanda gikennye.

Itangazamakuru mpuzamahanga ryakunze gusohora inkuru zibaza ukuntu u Rwanda, nk’igihugu gisanzwe kibona inkunga mu bihugu by’amahanga nk’u Bwongereza, ngo cyahindukira kigatera inkunga ikipe y’Arsenal FC, aho kuyashyira mu mishinga igamije kurwanya ubukene mu Rwanda.

U Rwanda rwakunze gusobanura ko amafaranga rwakoresheje naho ahuriye n’inkunga zituruka mu bihugu by’amahanga ngo kuko ababivuga bumvise nabi igikorwa cyakozwe.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kwinjiza amadovize avuye mu bukerarugeno nibura miliyoni zirenga 800 z’amadorali y’Amerika mu 2024.

Kugirango ibi bizagendweho ngo ni ugukora ubukangurambaga bwo gukurura abakerarugendo ku bwinshi mu buryo butandukanye burimo n’ubu bwa Visit Rwanda yamamazwa na Arsenal.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano