Bikorimana yagarutse muri Rayon, gusimbura Abouba

0
1216
Umunyezamu Bikorimana Gerard agarutse mu ikipe yahozemo

Umunyezamu Gerard Bikorimana wigeze kuba  umunyezamu ubanza mu ikipe ya Rayon Sports banatwarana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2013; agiye gusimbura Bashunga Abouba wamaze kwerekeza  mu ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya.

Amakuru agera kuri hose.rw avuga ko umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramazani yahisemo guhamagara Gerard Bikorimana nk’uwo abona wavamo umusimbura mwiza wa Bashunga Abouba uherutse kwigira muri Kenya.

Ni amakuru yashimangiwe na nyirubwite Bikorimana Gerard kuko nawe yemeje ko amaze ibyumweru bigera kuri 3 akora imyitozo muri Rayon Sport kandi ko ngo biri kugenda neza.

Yagize ati: ”Nibyo ubu ndi gukora imyitozo mu ikipe nahozemo, umutoza w’abazamu yarampamagaye ansaba ko naza ngakorana n’abandi imyitozo. Ubu biragenda kandi nizeye gusinya amasezerano mu minsi iri imbere ubwo imikino yo kwishyura muri champiyona yacu izaba itangiye nkuko amategeko abiteganya”

Bikorimana Gerard amaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports

Bikorimana yakomeje avuga ko yiteguye gukora akazi n’imbaraga ze zose kandi ko azatanga umusaruro ukenewe. Gusa asaba abafana ba rayon sport kumugirira ikizere kuko ngo yiteguye kubaha ibyishimo nkuko bahora babyiteze.

Niba Gerard Bikorimana ahawe amasezerano muri Rayon, azaba agarutse mu rugo kuko yabaye muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3 banatwarana igikombe cya shampiyona, aho azaba ahanganye na Bakame na Ndayisenga Kassim bamaze gufatisha muri iyi kipe.

Bikorimana yaguzwe n’ikipe ya Bugesera FC yari ivuye mu cyiciro cya kabiri, mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2015-2016, nk’ umunyezamu ubanzamo muri iyi kipe gusa yakunze kugira ibibazo by’imvune bya hato na hato.

Bikorimana ni muntu ki? Afite umwihariko ugereranije n’abandi bakinnyi

Uyu  yavukiye mu karere ka Rutsiro ko mu ntara y’u Burengerazuba ku itariki ya 9 Gicurasi mu mwaka wa 1988.

Afite umugore umwe n’umwana umwe. Ni umwe mu bakinnyi bake bakina umupira w’amaguru mu Rwanda babashije kwiga bakaminuza.

Yashoje y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Gatulika y’i Kabgayi (ICK) aza kuyasoreza muri kaminuza ya INILAK ishami ry’i Nyanza.

Gerard Bikorimana ubanza ibumoso, yegeranye na Didier Gomez Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports. Aha Bikorimana yari yashoje ikiciro cya 2 cya kaminuza, umutoza we yaje kumushyigikira
Sangiza