Biga babyiganira ku ntebe imwe barenga batanu muri Nyaruguru

0
629

Mu ishuri ryisumbuye rya Rasaniro mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, hari ikibazo cy’intebe nke zitondokanye n’umubare w’abanyeshuri baryigamo.

Ugendeye ku mibare, G S Rasaniro ifite abanyeshuri benshi mu bigo by’amashuri abarizwa muri  Nyaruguru, abanyeshuri 1371 bicara ku ntebe 282.

Ibi bivuze ko bibaye ngombwa ko bose biga bicaye intebe imwe yakwicaraho abanyeshuri 6 mu gihe yagenewe kwicarwaho na 3.

Hari n’abiga bahagaze kubera kubura intebe bicaraho

Bisaba abanyeshuri kwicara ku ntebe imwe babyigana byakwanga hakagira abakurikira amasomo bahagaze kugera batashye.

Abanyeshuri biga muri iri shuri rya Rasaniro baganiriye n’umunyamakuru wa HOSE.RW bamubwiye ko babangamiwe n’uburyo bakurikiranamo amasomo yabo mu buryo bise ko bubagoye.

Bemeza ko bigira ingaruka ku myigire yabo, kuko rimwe na rimwe hari abafata icyemezo cyo gusiba ishuri ngo baruhuke bagaruka bagasanga hari amasomo yamaze kubacika.

Bicara babyigana kuko intebe ari nkeya mu kigo cyabo

Iki kibazo abanyeshuri ba Rasaniro bavuga, ubuyobozi bw’ishuri nabwo buvaga ko bukizi kandi ko bwatangiye gushaka inzira zo kugikemura, gusa ngo hari impungenge ko bizatinda kuko ngo gisa n’ikirenze ubushobozi bwabo nk’ikigo.

Uwimana Laurent uyobora G.S Rasaniro ngo hari intambwe imaze guterwa kuri iki kibazo ariko ngo n’ubundi kiracyabagoye.

Yagize ati: ”Ubu twamaze kumenyesha umurenge iki kibazo ariko natwe hari intebe 40 turimo gukoresha nubwo zitaraza. Gusa uyu mubare ni agatonyanga mu nyanja kuko hakenewe umubare urenze uyu”.

Laurent Uwimana uyobora GS Rasaniro ikigo gifite ikibazo cy’intebe zidahagije

Uburezi buhabwa abanyeshuri muri G.S Rasaniro ntibwashimwe n’itsinda rya MINEDUC riri gukora ubugenzuzi ku kuzamura ireme ry’uburezi mu karere ka Nyaruguru ryanasuye Rasaniro kubera iki kibazo cy’intebe zidahagije abanyeshuri baryigamo.

Muhire Cassien uyoboye iri tsinda yanenze ubuyobozi bw’iri shuri kudafatanya n’inzego z’ibanze mu gushakira iki kibazo umuti, cyane ko bari barakibwiwe ubwo basurwaga ku nshuro ya mbere.

Itsinda rya MINEDUC ntiyishimiye uburyo G.S Rasaniro yitwaye mu kibazo cy’intebe bafite

Kujyeza ubu, imibarere iragaragaza ko 50% by’abanyeshuri biga muri Rasaniro bicaye nabi.

Ni ikibazo gitegereje igisubizo kivuye mu karere ka Nyaruguru bivugwa ko cyamaze kugerayo. Ariko nabo ngo bategereje kugikemura bifashishije umuterankunga bitazwi igihe azabafashiriza.

Umubyigano uba ari wose ku ntebe

Uko biri kose ariko iki kibazo kirasaba ingufu zihariye ku bufatanye bw’akarere ka Nyaruguru n’ubuyobozi bw’iki kigo kugirango abana basaga igihumbi babarizwa mu ishuri rya Rasaniro bahabwe uburezi bufite ireme.