Banki nyafurika itsura amajyambere mu rugamba rwo kongera inguzanyo z’ibikorwaremezo

0
115
Umuhanga wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uherutse gusenyuka

Banki nyafurika itsura amajyambere AfDB igiye gushyiraho uburyo bushya bugomba gutanga amahirwe ku bihugu by’Afurika bikeneye guhabwa inguzanyo zo gukoresha mu mishinga y’iterambere cyane cyane mu bikorwaremezo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yitiriwe ihuriro ry’ishoramari muri Afurika isozwa kuri uyu wa kabiri, inama yari imaze iminsi ibiri iteraniye muri Afurika Yepfo ikaba yari yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere AfDB.

By’umwahariko iyi banki isobanura ko kugeza ubu hari icyuho gikomeye cy’amafaranga akenewe mu mishinga y’iterambere mu bihugu by’Afurika ndetse ngo iki cyuho kigomba gukemuka ku bufatanye bwa buri wese.

Kuri ubu ngo buri mwaka hakenewe miliyari zibarirwa hagati ya 600 na 700 z’amadoraliri y’Amerika mu mishinga y’iterambere rusange.

Muri iyi mishinga ngo ifitanye isano n’ibikorwaremezo niyo ikeneye amafaranga menshi ngo kuko ikeneye abarirwa hagati ya miliyari $130-170 z’amadorali nkuko byemezwa n’ubushakashatsi bwiswe African Economic Outlook 2018.

Iyi nama yari imaze iminsi ibere muri Afurika Yepfo ngo niyo igomba kugaragaza imyanzuro yaho amafaranga yose aburaga kuri iyi mishinga azaturuka uko yakabaye.