Abanyekongo (DRC) bakora akazi ka leta bataha mu Rwanda bahagurukiwe

0
119
Iyi foto yafotorewe mu kirere igice cyo hejuru n'i Rubavu mu gihe igice cyo hasi ngo ari i Goma muri DRC. Ifoto: The Chronicles

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ryamaganira kure abategetsi bakora mu nzego za guverinoma y’iki gihugu, bakora bataha hakurya y’imipaka nk’i Ribavu ku Gisenyi ndetse n’i Rusizi i Cyangungu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo rivuga ko ntamutegetsi w’umunye-Congo wemerewe gukora akazi ke leta ataha mu kindi gihugu.

Iri tangazo ryashyikirikijwe inzego zose zishamikimiye kuri guverinoma by’umwahariko izikorera muri Kivu y’amajyaruguru.

Ntagisobanura gifatika iri tangazo rigaragaza cyo kubuza aba bantu gukora akazi kabo bataha mu Rwanda.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko abayobozi batandukanye bakorera mu mujyi wa Goma ngo bitahira mu mujyi wa Gisenyi kubera serivise zihaba zitaboneka i Goma.

Ureste abayobozi mu nzego za leta, ngo hari n’ibihumbi by’abakuriye imiryango mpuzamahanga bakorera muri Congo, bagataha mu mijyi ya Rubavu na Rusizi.

Ubusanzwe umujyi wa Gisenyi ku ruhande rw’u Rwanda, wegeranye cyane n’uwa Goma muri kivu y’amajyaruguru muri Congo, mu gihe no muri Kivu y’Amajyepfo, umujyi wa Rusizi mu Rwanda wegerenye cyane n’uwa Bukavu muri Congo.

Ibi bituma abaturage b’ibihugu byombi bagirana umubano wihariye.

Imibare iheruka yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na DRC ngo bubarirwa agaciro ka miliyoni $120.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano