Zimbabwe: Hagarutse umutuzo nyuma y’imvururu zakurikiye amatora

0
93
Igisilikare n'igipolisi biryamiye amajanja

Kuri uyu wa kane mu mihanda y’umurwa mukuru Harare wa Zimbabwe hagarutse umutuzo nyuma y’umunsi umwe gusa abantu batatu biciwe mu mvururu zakurikiye amatora, zashyimiranyije igisilikare cya leta n’abatavugarumwe n’ubutegetsi.

Inkuru ya Al Jazeera ivuga ko abatavugarumwe n’ubutegetsi banenga ibyavuye muri aya matora bavuga ko atanyuze mu mucyo.

Ibi byatumye bajya mu mihanda barigaragabya, batwika amapine ndetse baterana amabuye barwana n’igipolisi ndetse n’igisilikare.

Aya matora niyo ya mbere abaye nyuma y’uko Perezida Robert Mugabe wahoze ategeka iki gihugu ahiritswe mu mwaka ushize.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko komisiyo y’amatora muri Zimbabwe igomba gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu n’aya bashingamategeko mu minsi itanu nyuma y’umunsi w’itora kandi ngo bikazamanikwa ku biro bikuru bya komisiyo i Harare.

Ikindi ni uko buri mu kandida ku mwanya wa perezida ngo agomba kuzageza amajwi 50% ngo mu gihe ntanumwe wayagezaho, amatora agasubirwamo ku itariki 8 z’ukwa 9 muri uyu mwaka.

Ibimodoka by’igipolisi bigera kuri bitandatu bihagaze imbere y’ibiro bikoreramo ishyaka MDC (Movement for Democratic Change) riri ku isonga mu kutavugarumwe n’ubutegetsi buriho ndetse n’amaduka y’ubucuruzi arafunze nkuko bitangazwana Al Jazeera.

Umuhanda mukuru uzwi nka Nelson Mandela Avenue nta modoka zirimo mu gihe ubusanzwe ukunze kuba urimo urujya n’uruza rw’imodoka ku buryo budasanzwe.

Imvururu ziheruka kuba muri iki gihugu giherereye muri Afuruka y’amajyepfo, zakurikiwe n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’akazi ndetse binahungabanya ubukungu bw’iki gihugu.