Umuhanzi Yvan Buravan yerekeje muri Tanzania afite isura nshya atari asanzwe azwiho

0
3197
Yvan Buravan yafashe rutema ikirere yerekeza muri Tanzania

Umuhanzi Yvan Burvan uherutse guhindura imisatsi ye (yishyizeho ibisuko ku mutwe) kuri ubu ari kubarizwa mu murwa mukuru wa Tanzania i Dar es Salam.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE.RW, Uyu muhanzi yatangaje ko yagiye mu rugendo rwo gukurikirana uko ibihangano bye bihagaze ngo kuko afite abakunzi benshi muri iki gihugu.

Yagize ati: “Hari hashize igihe mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania  bikina indirimbo zanjye ndetse n’abakunzi banjye bo muri Tanzania bakanyandikira cyane babwira ko bankunda cyane ariko byakwiyongeraho ko mfitanye indirimbo n’umuhanzi waho witwa AY bikaba ariyo mpamvu mpagurutse nkerekeza i Dar Es Salaam”.

Yvan Buravan yerekeje muri Tanzania afite imisatsi miremire

Hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi yagiye muri Tanzania gufata amashusho y’indirimbo ye nshya nubwo yirinze kugira icyo abivugaho.

Yvan Buravan muri iyi minsi ahagaze neza mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda mu baririmba injyana ya RnB kuko iyo aheruka gusohora yitwa OYA nanubu agikunzwe n’abatari bacye. Banza uyumve hano:

Ni imwe mu ndirimbo yakoze akimara gusubira mu nzu ya muzika yitwa New Level ishinzwe inyungu ze mu bucuruzi.

Ni nyuma y’uko yari amaze igihe yarasezeye muri iyi label ariko nyuma yaho mu mpera z’umwaka ushize akaza kwisubira akemera kongera gukorana nabo.

Mu kwa 5, 2017 nibwo Yvan Buravan yatangaje ko atakiri mu bahanzi bafashwa na New Level bari bamaranye hafi imyaka ibiri bakorana.

Icyo gihe batandukana ntago Buravan yigeze atangaza impamvu nyamukuru yatumye ahagarika gukorana nabo ahubwo yavugaga ko ari amasezerano yabo yarangiye agahitamo kutayongera agafata umwanzuro wo kwikorana muri muzika ye.

Ku ruhande rwa New Level nabo bavugaga ko bananiwe kumvikana ku bijyanye n’ amasezerano biturutse mu kumvikana bahagarika imikoranire yabo. Icyo gihe ni nabwo bashyiraga hanze itangazo ryerekana ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Sangiza