Ykee Benda yashwanye n’umukunzi we, yari yasabye akanakwa: Amafoto

0
3384
Ykee Benda n'umukunzi we batandukanye

Umuhanzi Wycliff Tugume uzwi cyane nka Ykee Benda yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yatandukanye n’umukunzi we ‘Julie Batenga’ bamaranye imyaka igera ku 10 bakundana.

Ykee Benda wamamaye cyane mu ndirimbo Muna Kampala yagaragaje ko ababajwe cyane no gutangaza amakuru yo gutandukana n’uyu wari umukunzi we.

Yifashishije urubuga rwe Instagram maze agira atya: “Bigiye kuba bibi cyane, ntabwo nzi niba ari iminsi cyangwa amezi y’umwijima. Ntabwo mbizi….Kuri twe twembi…ndatekereza ko ari byiza kandi bikenewe…”

Ykee Benda yakomeje agira ati: “Nzakomeza nibuka ibihe byiza twagiranye, kandi nzakomeza kukwifuriza ibyishimo gusa gusa…..Nanditse ubu butumwa mbabaye cyane…Urabeho kandi Imana iguhe umugisha wowe Julie Batenga.” 

Dore ni uku yabigenje ku rubuga rwe rwa Instagram:

Ykee Benda yashenguwe n’agahinda

Ibi bibayeho nyuma y’igihegito aba bombi batangaje ko biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore akaramata ngo cyane bari bamaranye imyaka irenga 9 bakundana.

Hari amakuru avuga ko Ykee Benda yari yaramaze gutanga inkwano iwabo w’umukobwa ndetse icyari gitegerejwe n’ubukwe bwo mu kiliziya/ mu rusengero/mu musigiti.

Amakuru y’icyatumye aba bombi batandukana ntabwo aramenyekana neza kuko incuti za hafi z’aba bombi zemeza ko ari ugucana inyuma no kutizerana hagati yabo bombi.

Reba amafoto y’uko byari bimeze Ykee Benda yambika impeta Julie Batenga, amusaba ko bazana, umukobwa yahise abyemera ntakuzuyaza:

Hano Ykee yarari kumubaza niba azamubera umugore
Umukobwa arabyemera, Ykee Benda amwambika impeta
Intoki bazerekana abanyamakuru ko bemeye kubana akaramata
Barahoberana n’ibyishimo byinshi
Barifotoza ndetse baniyereka abari baje kubashyigikira
Baricara barasangira, ariko ikibabaje ni uko nyuma y’iyi mihango nta mwaka ushize none baratandukanye