Yasabwe kurarana n’umukiriya, abyanze yirukanwa ku kazi

0
1185
Umukobwa wasabwe kurarana n'umukiriya, abyanze ngo yirukanwa ku kazi

Umukobwa Uwase Mimy (amazina yahinduwe) aravuga ko umukoresha we mu kabari yamusabye gutahana n’umukiriya ngo amuraze ariko akaza kubyanga bikamuviramo kwirukanwa mu kazi burundu.

Umunyamakuru wacu yaganiriye n’uyu mukobwa, twahibye amazina maze amuha ubuhamya bwe bw’ukuntu yirukanwe ku kazi azira kwanga gutaha n’umukiriya. Yakoraga mu kabari gaherereye mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Mu buhamya bwe yatangiye agira ati: ”Narindi mu kazi bisanzwe ari nimugoroba nka saa moya  mbona boss arinjiye azanye  n’undi mugabo ukuze. Yari afite nk’imyaka 40 narimubonye bwa mbere. Ubundi iyo boss yinjiraga twahitaga dukora cyane kuko  iyo yakubonaga ukora nabi yashoboraga  ku kwirukana.

We n’uwo mugabo bahise bicara aho abakiriya basanzwe bicara umukobwa twakoranaga ajya kubakira ariko baranga baramubwira ngo naze ampamagare.

Naragiye boss ahita ambwira ngo ninjye bashaka ko mbakira. Nababajije ibyo bafata barabimbwira ndabibazanira mbabaza n’ibyo mu gikoni nabyo njya kubakoreshereza komande.

Mbirangije boss yarampamagaye arambwira ngo ninze. Ati: ‘Icara  uganirize umukiriya, ndicara uwo mugabo yahise ambwira ngo ko jyewe ntizaniye icyo kunywa ngo twanywa utureba. Ati jyenda wizanire icyo ushobora hanyuma ndetse unashyirisheho icyo urya.

Narabikoze ndaza ndicara  iruhande rwabo ariko kuko numvaga binteye isoni umukiriya yarazaga ngashaka kujya kumwakira boss akambuza bijyezeho arambwira ngo akazi nkareke nganirize uyu mukiriya ubwo boss ahita anadusigana arijyendera.

Uwo mugabo twaragumanye, turaganira    hanyuma nza kujya mu gikoni kureba ko ibyo kurya byatunganye, nsanga byatunganye ndabizana nsanga boss yagarutse arambwira ngo ninjyende ntegure muri bingaro niho bashaka kwimukira.

Naragiye ndahategura baba ariho bajya   nanjye bansaba kuhabasaga tugakomeza gusangira. Turangije kurya boss yarongeye arajyenda, uwo mugabo akajya ashaka kunkoraho ku mabere kuko twari dusigaye turi 2 twenyine kandi turi ahantu hiherereye  ariko nkamubuza.”

Uyu mukobwa yakomeje asobanura uko uwo mugabo yatangiye  kumusaba ko batahana ariko arabyanga.

Ati : ”uwo mugabo yakomeje kunganiriza ariko nkumva nabuze amagambo mubwira, nyuma yaje kunsaba ko twakwijyanira iwabo( I Nyamirambo) ko yabisabye boss kandi yabyemeye ariko ndamubwira nti sinjya ndara ahantu hatari mu rugo kuko mbana n’umukecuru ushaje cyane kandi yanabifata nabi.

Yakomeje aranyinginga  ndamuhakanira akomeza guhatiriza bigezeho numva ndarakaye  mubwira nabi nti sinshaka gutahana nawe ahubwo reka njye mu kazi.

Nahise musiga aho ndajyenda  njya gukorera  hanze hashize akanya boss arongera antumaho arambwira ati uriya mugabo aragushaka ngo mutahane umuraze kandi  ntiwiteshe aya mahirwe ugize ujyende umuraze ubundi ejo uziruhukire.

Naramubwiye  nti: ‘boss simbishaka kandi ntiwongere no kubinsaba simbikora.”

Nyuma yo kubyanga yahise amwirukana ako kanya.

Ati: ” Ubwo boss  yahise  anjyana mu nzu imbere arambaza ngo ufitemo iminsi ingahe nti ni 12 ahira ampembera 15 arambwira ngo ninjyende tuzongera gukorana ariko uko ntagishira isoni.

Gusa namubwiye ijambo ribi numva ntasubiramo …… Ubwo ndataha abakobwa twakoranaga kuko harimo uwo twabanaga yarambwiye ngo yasigaye ababwira ko uriya mukobwa arasuzugura ndamwirukanye kandi namwe bibabere isomo.”

Uyu mukobwa ufite imyaka 24  avuga ko kuva yarangiza kwiga nta kandi kazi arakora katari ako mukabari kuko n’ako yagiyemo nyuma ari ako mukabari .

Yavuze ko haba ibigusha byinshi byabagusha mu mitego  birimo no kwambikwa imyenda  migufi no gusuzugurwa n’ubonetse wese.

Mimy ariko avuga ko bigoye kubireka (gukora mu kabari) ngo kuko ariho bashakira  ubuzima ikindi avuga kimutera agahinda ngo ni uko umukobwa ukora mu kabari wese afatwa nk’unywa inzoga cyangwa umusambanyi.

Sangiza