Vuba aha, RwandAir iratangira ingendo nshya zerekeza muri Israel

0
144
Ifoto: NMG

Isosiyete nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir igiye gutangiza ingendo nshya zerekeza muri Israel mu bihe bidatinze niba ntagihindutse.

Ni nyuma y’uko hasinywe amasezerano mu by’ingendo z’ikirere hagati y’impande zombi kuri uyu wa mbere, amasezerano yashyizweho umukono na Joseph Rutabana ambasaderi w’u Rwanda muri Israel ndetse na minisitiri w’ubwikorezi muri Israel bwana Yisrael Katz.

Kugeza ubu ntabwo itariki ya nyayo iramenyekana y’igihe indege za RwandAir zizatangira kwerekeza i Tel Aviv muri Israel, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW ni uko mu bihe byavuba zitangira kugwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ben Gurion Intl A/port.

RwandAir igiye gutangira ingendo zerekeza muri Israel nyuma y’uko hari n’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’ibihugu byombi bigamije gufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Ababikurikiranirahafi bemeza ko iyi ambassade nayo niramuka itangiye imirimo yayo, ngo izafasha bikomeye kuzamura ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Mu rwego rw’ubucuruzi, Israel niyo ibifitemo inyungu nyinshi kuko isanzwe ifite inganda zikomeye zohereza mu mahanga ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’imiti.

Ni mu gihe u Rwanda narwo rugomba kuzabyaza umusaruro uyu mubano kuko rugomba kuzifashisha iyi ambasade mu kongera amasoko y’ibicuruzwa rwohereza muri Israel.