Imyiteguro irarimbanije, mu minsi mike Volkswagen irafungura uruganda rwayo mu Rwanda

0
2281
Volkswagen BUDD-e imwe mu modoka ikorwa n'uruganda Volkswagen. Ifoto: Interineti

Uruganda rw’abadage rukora imodoko Volkswagen rukomeje imyiteguro yo gufungura imiryango y’ishamo ryarwo mu Rwanda.

Niba ntagihindutse mu minsi mike iri imbere muri uku kwezi kwa 4 cyangwa ukwa 5, uru ruganda ruraba rwafunguye imiryango nkuko biherutse gutangazwa n’abakuriye uru ruganda mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Kuri ubu ngo ibikoresho bisigaye bizakoreshwa muri uru ruganda ngo bikomeje gutundurwa bituruka I Mombasa biza I Kigali nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’uru ruganda.

Uru ruganda ngo ruzibanda cyane mu gukora imodoko zo mu bwoko bwa Teramont, Jetta na Polo. Thomas Schafer, umuyobozi mukuru wa Volkswagen muri Afurika Yepfo yemeje ko ku ikubitiro bashoye miliyoni $20 ngo batangize uru ruganda mu Rwanda.

Abantu babarirwa hagati ya 500 na 1000 bazabona akazi kubera uru ruganda, mu gihe buri mwaka hategerejwe kujya hasohoka imodoka zirenga 5 ku ikubitiro.