Uzasimbura Katauti, azatangirana n’umukino wa Rayon na APR

0
1573
Karekezi watangiye akazi kuri uyu wa mbere nyuma yo kurekurwa na Pilisi. Yari yungirijwe na Lomami Marcel

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umwungirije ari rwo rwatumye ahabwa ikiruhuko kuva yafungurwa, kandi ko uzamusimbura azamuganiraho n’abayobozi nyuma y’imikino itatu itaha.

Uyu uzasimbura Katawuti ashobora kuzatangira akazi ko kungiriza umutoza mukuru Olivier Karekeza ku mukino Rayon Sports izakina na APR FC.

Umutoza Karekezi Olivier yasubukuye akazi ke nk’umutoza wa Rayon Sports kuri uyu wa mbere tariki ya 11/12/2017, nyuma y’umwitozo we wa mbere aza kugirana ikiganiro n’Abanyamakuru, ari naho yatangarije igihe bazashyiraho umutoza wungirije.

Uyu mutoza ubwo yatangiraga akazi muri Rayon Sports yari yatangaje ko atashobora gukora akazi nk’Umutoza wa Rayon Sports atari kumwe na Ndikumana Hamad Katauti, ari na yo mpamvu abanyamakuru bamubajije niba koko yaba yenda gusesa amasezerano mu ikipe atoza.

Mu gusubiza, Umutoza Karekezi yagize ati: “Iyo mubura akiriho rwose akazi sinari kugakomeza, ariko naramubuze yaragiye, byarambabaje ariko ngirango abagabo bo mu Ikipe ya Rayon Sports bagerageje kunyegera turaganira, na Madamu yarabyakiriye.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufungurwa, na nyuma y’urupfu rwa Katauti ngo ibisigaye ubu ari ukureba uwaza akaba yamwunganira kandi akaba yamugirira akamaro ku musaruro w’ikipe muri rusange.

Karekezi ati: “Ndashaka gukina iyi mikino itatu, wenda nyuma yaho ni bwo nzatangaza abashobora kuba banyungiriza.”

Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru na Ndikumana Hamad Katauti nk’Umutoza wungirije, bari bahawe akazi ko gutoza Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Urupfu rubatandukanya batamaranye n’amezi atanu, dore ko umutoza wari wungirije ‘Katauti’ yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 14/11/2017.

Ibyo byakurikiwe n’ifungwa rya Karekezi Olivier, washinjwaga gushaka kugambanira ikipe y’igihugu ngo isezererwe na Ethiopia.

Ibirego uyu mutoza yamaganye yivuye inyuma, ndetse Ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda bukabisuzuma koko bugasanga ari umwere, maze agahita arekurwa nyuma y’iminsi 17 ataburanishijwe.