Uyu munsi tariki ya 14 z’ukwa 10, isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge

0
166
Kigali Special Economic Zone, agace kahariwe inganda gaherereye i Masoro mu karere ka Gasabo. Ifoto: File

Tariki ya 14 z’ukwezi kwa 10 buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo guharanira ubuziranenge ku bicuruzwa na serivise bitandukanye.

Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo kongera kwibutsa buri wese akamaro k’ubuziranenge ku bicuruzwa na serivise mu itarembere ry’isi.

Uyu mwaka insanganyamatsiko ivuga ko amashusho yuzuje uburanenge afasha isi gutera intabwe yisumbuye ho.

Abahanga bemeza ko amashusho ari uburyo bwiza bw’itumanaho bwihutisha amakuru mu buryo bworohera buri wese kandi mu nzego zose z’imibereho y’isi.

U Rwanda rwo ruzizihiza uyu munsi ku itariki ya 31 z’uku kwezi nkuko byemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).

Twitter ya RSB niyo yemeje aya makuru ko u Rwanda ruzizihiza uyu munsi ku itariki 31 z’ukwa 10/2019

Ni mu gihe kandi hari Raporo y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu nganda n’iterambere ryazo (NIRDA) iheruka kwerekana ko inganda nyinshi zo mu Rwanda zikora ibiribwa n’ibifitanye isano nabyo, ngo zitujuje ubuzirange ngo ndetse zidakwiye kwizerwa.

Ni ubushakashatsi bwakozwe kuva mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2017, kugera mu mpera z’ukwezi kwa 2 mu 2018. Bwerekana ko inganda zibarirwa kuri 40% arizo zonyine ngo zizewe neza ku buryo ibyo zikora bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Imibare y’ubu bushakashatsi kandi yerekana ko inganda zirenga 60% zidakwiye kwizerwa ngo kuko ntabyangobwa zifite byo kugenzura isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa zikora.

Ibyangobwa by’ubuziranenge mpuzamahanga ni bimwe byakunze gufunga imipaka ku bicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Kuri ubu, leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ngo bibone ibi byangobwa kugirango ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yiyongere.