Uwishwe n’inyeshyamba i Nyaruguru yashyinguwe, abayobozi bahumuriza rubanda

0
626
Umuyobozi w'intara y'amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ashyira indabo ku mva y'uwishwe n'inyemba i Nyaruguru

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo n’uw’akarere ka Nyaruguru bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru gushyingura Habarurema Joseph wishwe n’inyeshyamba zitwaje intwaro zateye aka gace ngo ziturutse i Burundi.

Mu ijoro ryo kuwa 19/6/2018 nibwo inyeshyamba zitwaje intwaro zagabye igitero mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata zica abantu 2 zikomeretse abandi 3 barimo n’umuyobozi w’umurenge.

Umuryango n’inshuti zari zaje gutabara

Kuri uyu wa kane 21/06/2018 umwe muri aba bishwe witwa Habarurema Joseph yashyinguwe n’umuryango we ndetse n’abaturanyi be.

Muri uyu muhango hari n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’intara y’amajyepfo Madame Mureshyankwano Marie Rose, umuyobozi w’akarere  ka Nyaruguru Habitegeko François, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kayitesi Colette ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage

Muri uyu muhango hatanzwe ubutumwa bwo guhumuriza imiryango yabuze ababo no kwihanganisha n’abakomeretse.

Kwizeza abaturage ko umutekano wabo urakomeza kwitabwaho no kubasaba gukomeza kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.

Abaturage bari benshi bari baje gushyingura