Uwasifuye umukino Rayon Sports ikekwamo gutanga ruswa yahagaritswe

0
1744
Mfaume Ali Nassoro wari umusifuzi wo hagati mu mukino LLB S4A FC na Rayon Sports i Burundi yahagaritswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zanzibar ryahagaritse by’agateganyo, Mfaume Ali Nassoro wari umusifuzi wo hagati mu mukino LLB S4A FC yakiriyemo Rayon Sports mu ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rihuza maakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Urubuga rwitwa Futaa.Com rwanditse ko uyu musifuzi yahagaritswe by’agateganyo hagendewe ku nyandiko ya CAF ivuga ko irimo gukora iperereza ku byaha bya ruswa bikekwa mu mukino wa LLB S4A FC na Rayon Sports, wabereye i Bujumbura.

Ali Bakari ‘Cheupe’ umuvugizi wa ZFA yatangarije Futaa.Com dukesha iyi nkuru ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufasha CAF gukora iperereza irimo nta kiyibangamiye.

Ati: “Twamwandikiye ibaruwa, tumubwira ko tumuhagaritse mu gihe gito kugeza ubwo CAF izaba isoje iperereza ryayo ku basifuzi bane. Nta mukino ubu yemerewe kuyobora”.

Cheupe yakomeje avuga ko guhagarika Ali Nassoro ntaho bihuriye no kumuhamya icyaha cyo kuba yarakiriye ruswa, ahubwo ngo ni ukugirango yaba we na CAF babanze barangize akazi kabo nta kubangamirwa kubayeho muri iryo perereza.

Ali Nassoro ni umwe mu basifuzi bayoboye umukino wa LLB na Rayon Sports wabereye i Bujumbura mu kwezi gushize, aho yari afatanyije na bagenzi be batatu bo muri Tanzania: Frank John Komba, Soud Idd Lila na Israel Omuningi Njunwa Mujuni.

Nyuma y’uwo mukino, LLB S4A FC yahise iteza ubwega, iregera CAF ivuga ko Rayon Sports yaba yarahaye ruswa abasifuzi ngo bayibere muri uwo mukino wo kwishyura, bityo ikaba ari yo mpamvu yabatsinze igitego 1-0, ikabasezerera batarenze umutaru.

Tariki ya 6 z’uku kwezi ni wo munsi wa nyuma CAF yari yabwiye impande zose kuba zarangije gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo cya ruswa mu gihe kuri ubu hagitegerejwe kumenyekana ibizava mu iperereza.