Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yirukanwe

0
811
Mutokambali yirukanwe

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda ryamaze  kwirukana umutoza w’ikipe y’igihugu Mutokambali Moise bamuziza  kwitwara nabi mu mikino aherutsemo muri Mali ndetse  ngo no kutumvira inama bamugiraga.

Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize ahagaragara ryavuze ko umwanzuro wo kwirukana  Mutokambali wafashwe nyuma y’inama ubuyobozi bwa FERWABA bwagiranye n’abatoza bose  baherutse kujyana n’ikipe y’igihugu mu majonjora yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cy’Isi, inama yateranye tariki ya 12/3/2018.

U Rwanda rwasoje ari urwanyuma mu itsinda muri aya marushanwa

Iri tangazo  rivuga ko Mutokambali bamuhoye umusaruro mucye yakuye muri iyi mikino y’amajonjora  iheruka kubera muri Mali agastindwa na Nigeria ndetse na Uganda mu gihe we yari yatsinze Mali gusa ku mukino bari bakinnye mbere y’indi yose.

Gasana Kennethy ntako atagize kuko niwe watsinze amanota menshi mu mikino bakinnye na Mali

Bavuze ko kandi no  mu myaka 3 ishize yagiye yitwara nabi mu mikino ya zone 5 yagiye akina, bikaba nabyo ari bimwe byashingiweho bamuhagarika.

FERWABA yatangaje ko mu minsi yavuba izatangaza uko ikipe y’igihugu igiye kubaho, mu gihe yitegura imikino yo kwishyura mu itsinda ryayo muri iriya mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi ari nako hashaka  umutoza mukuru.

Dore uko itangazo ryashyizwe hanze na FERWABA ribisobanura
Sangiza