Ushinjwa kwiyitirira ibyamamare byo mu Rwanda akiba abantu amafaranga, yatawe muri yombi

0
409
Umusore ushinjwa ubutekamutwe. Ifoto: Igihe

Ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) burasaba abanyarwanda n’abanyamahanga batuye u Rwanda kwitwararika ku batekamutwe basigaye bariho muri ki gihe ngo bashakira indonke mu gushimuta imbuga nkoranyambaga z’abantu no kwiyitirira imyanya badafite bagasaba amafaranga kuri telefoni ngendanwa.

Umuvugizi w’uru rwego yagaragaje ko iki kibazo, nyuma yo kwerekana umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 ngo wari umaze iminsi yarazengereje ibyamamare byo mu myidagaduro nyarwanda, akoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu gushaka amafaranga.

Imbere y’abanyamakuru, uyu musore ushijwa ibi byaha yiyemereye ko kuva mu mwaka ushize ngo yagiye yiba konti z’abahanzi ku mbuga nka Facebook na Instagram barimo Ama-G The Black, Arthur Nkusi, Bruce Melody, Charly na Nina ndetse na Jay Polly.

By’umwahariko ngo kuri Am G The Black we, ngo yamwishyuye ibihumbi 200 Frws byose kugirango amusubize konti ye.

Muri rusange ngo uyu musore yakoresheje ubu buryo abasha gukusanya amafaranga arenga miliyoni eshatu z’amanyarwanda kugeza ubwo atawe muri yombi.

Ubu bujura bukorwa bwisunze ikoranabuhanga bukomeje guhindura isura kuko ibitero nk’ibi biri kugabwa hirya no hino ku isi, yaba mu bigo by’imari, amabanki no mu bigo by’ubucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo bakaba bari kugabwaho ibitero nk’ibi.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba, igihugu cya Kenya aricyo kiri ku isonga mu kugabwaho ibitero nk’ibi, kigakurikirwa na Tanzania na Uganda nkuko bigaragazwa na raporo ya African Cyber Security Report yakozwe mu 2016.

U Rwanda ntabwo rugaragazwa muri iyi raporo ariko Geverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangobwa yakunze kuvuga ko nabo bagabwaho ibi bitero ariko ngo BNR ifite ubwirinzi bukomeye kurusha ubushobozi bw’aba bajura.

Iyi raporo yerekana ko milliardi zirenga 2 z’amadorali y’amerika yibwe muri banki nkuru z’ibihugi byo muri aka karere hakoreshwejwe ikoranabuhanga.