Ushijwa kwica umuhanzi Radio, bamutegetse gufungirwa muri gereza ya Kigo

0
3481
Troy ushijwa kwica umuhanzi Radio aragezwa imbere y'urukiko kuri uyu wa 3

Godfrey Wamala alias Troy, ushijwa kuba ariwe uri inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Moses Ssekibogo aka Mowzey Radio yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu, rutegeka ko agomba gukomeza kuba afungiye muri gereza ya Kigo prison kubera hagikorwa iperereza.

Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Entebbe, Julius Muhiirwe niwe wategetse ko uyu Wamala agomba kuba afunze kugera ku itariki 26 z’uku kwezi kwa 2 ubwo azagaruka imbere y’urukiko ngo kuko hari iperereza rigorwa n’ubugenzacyaha bwa polisi.

Uyu mugabo ‘Troy’ yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru akuriranweho kwivugana umuhanzi Radio, ariko ibyaha ashijwa byose arabihakana kuko yabwiye ubugenzacyaha ko arengana.

Godfrey Wamala yari asanzwe ashinzwe umutekano mu kabari Da Bar kaguyemo umuhanzi Radio, bikaba bivugwa ko ariwe wamukubise hasi ndetse akanamutera imigeri ku mutwe byatumye ahita ajya muri koma, kugeza igihe byemejwe n’abaganga ko yitabye Imana.

Troy Godfrey Wamala ndetse na mugenzi wahoze akuriye akabari Radio yaguyemo witwa George Egessa bombi bashijwa urupfu rwa Radio ndetse bakaba bari mu maboko ya Polisi, kuri uyu wa gatatu bikaba biteganijwe ko aribwo bagezwa imbere y’urukiko.

Mowsey Radio yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba yashyinguwe mu isanduku y’umweru ifite agaciro gahenze cyane, yambaye imyenda ya gisilikare kuwa gatandatu tariki ya 03/02/2018.

Kuwa 2 w’icyumweru gishize tariki ya 23/01/2018 mu saha ya saa kumi z’urukerera nibwo Radio Mowsey yagiye muri Koma nyuma yo gukomereka bikomeye ku mutwe, akubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye Entebbe, bikaba bivugwa ko ari uyu Troy wamukubise.

Mu gitondo cyo kuwa kane mu cyumweru gishize ku itariki ya 01/02/2018 nibwo abaganga bemeje bidasubirwaho ko umuhanzi Radio Mowsey yashizemo umwuka bidasubirwaho.