Usengimana Faustin wa Rayon Sports yasabye imbabazi APR FC

0
1863
Faustin Usengimana yasabye imbabazi APR FC

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Usengimana Faustin yasabye imbabazi ikipe ya APR FC nyuma yo kuvuga amagambo yafashwe nko kwihenura, avuga ko kujya muri APR FC yari yayobye ngo kuko ikipe ari Rayon Sports.

Faustin yakuriye mu ikipe ya Rayon Sports kugeza abaye igihangange mu mupira w’u Rwanda ariko mu mpeshyi ya 2015 aza kuyivamo yerekeza muri APR FC.

APR FC ntiyayigiriyemo ibihe byiza kuko atigize abona igihe gihagije cyo gukina ndetse binatuma asubira inyuma ntiyongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Faustin Usengimana ari kumwe na Kwizera Olivier ubwo bombi bari bakiri muri APR FC

Mu mpeshyi ya 2017 nibwo uyu musore yagarutse muri Rayon Sports binamusaba ko akora igeragezwa kubera ukuntu yari yarasubiye inyuma nyamara yari yarayivuyemo ari umwe mu bakapitene bayo.

Nyuma yo kongera kugira ibihe byiza ndetse akanahesha Rayon Sports kujya mu matsinda ya Confederation Cup yabwiye abakunzi ba Rayon Sports. Ati: ”Ndishimimye ndetse mboneyeho kubasaba imbabazi ko nari narayobye”.

Ibi byababaje abakunzi ba APR FC bahise bumva ko avuze ko kuza mu ikipe yabo ari ukuyoba kuri Faustin. Byatumye bamwijundika ndetse abatazi kwihangana batangira no gutukana ibitutsi bibi babicishije ku mbuga nkoranya mbaga.

Ibi byatumye kuri  iki cyumweru Faustin yiyemeza kubasaba  imbabazi abicishije ku mbuga nkoranya mboga akoresha.

Yababwiye ko atavuze biriya agamije urwago kuri APR FC ahubwo ko yatunguwe n’ikiganiro agahita abivuga bitewe n’ibyishimo yararimo.

Yasabye imbabazi yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa instagram

Faustin yashimiye Rayon Sports ibihe byiza yamugaruyemo ndetse ayisezeranya kuzakomeza kuyiha imbaraga zose.

Usengimana Faustin mu kiganiro twagiranye twamubajije niba hari uwamushyizeho igitutu cyangwa uwamuteye ubwoba kugirango  asabe imbabazi.

Yadusubije ko ntawe ngi ahubwo ari uko yabonye ko kuba abafana ba APR FC barababajwe n’amagambo yavuze yagombaga kubiseguraho.

Faustin Usengimana akigaruka muri Rayon Sports yahise yongera kubona umwanya mu ikipe y’igihugu