Abasambanyi ngo ntibemerewe gutanga amaraso

0
296
Mukamazimpaka Alexie umukozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso akanayobora ishami rya Kigali

Mukamazimpaka Alexie umukozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso akanayobora ishami rya Kigali asobanura ko abantu bagira ingeso z’ubusambanyi badakwiye gutanga amaraso ngo kuko  amaraso yabo aba adafite ubuziranenge.

Aganira n’umunyamakuruwa Hose.rw, Mukamazimpaka yagize ati :”Umuntu utanga amaraso ni umuntu utagira ingeso z’ubusambanyi. Mu yandi magambo ni umuntu utagirana imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe”

Yakomeje agira ati :”Mu mibonano mpuzabitsina dushobora kuhandurira indwara byumwihariko indwara nka SIDA,  umwijima, na mburugu. Kandi ubwandu bw’indwara tuvana aho ngaho dushobora kububana igihe kirekire  twebwe tutazi ko tubufite. Urumva ko rero ayo maraso nta buziranenge aba afite.”

Mukamazimpaka Alexie umukozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso, aganira n’umunyamakuru wacu

Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso gikunze gukangurira abanyarwanda  kwitabira gutanga amaraso  kugirango ahabwe indembe ziyakeneye.

Mu gushaka kumenya byimbitse uko gutanga amaraso byifashe mu Rwanda, nabyo tubibaza Mukamazimpaka Alexia.

Yadusubije muri aya magambo, ati :” uyu munsi tugeze kuri 96% ariko bitavuze ko 4% gasigaye atari ak’abarwayi batabonye amaraso.  Ahubwo ibitaro bishobora kuza byifuza amaraso bijyana mu bubiko angana wenda na 20% bikaza kurangira bahawe 18% bitewe  n’uko basanze ikigega kifashe.”

Avuga ko mu Rwanda bakenera amaraso bitewe n’umubare w’abarwayi bayakeneye kuko ngo bihindagurika bitewe n’abarwayi bahari.

Abatanga amaraso kandi ngo bagomba kuba nabo bafite ubuziranenge.

Mukamazimpaka Alexie yagize ati :”Umuntu utanga maraso agomba kuba afite ubuzima buzira umuze kugirango uwo muntu uyatanze nawe abyuke kuri cya gitanda yayatangiyeho  ubuzima bwe butahungabanye. “

Mu Rwanda umuntu yemererwa gutanga amaraso ariko uko afite ibiro 50 ndetse n’imyaka 18 kugeza kuri 60  gusa ngo buri gihugu kigena imyaka gishaka.

Sangiza