USA, Canada na Mexico bigiye gusinyana amasezerano mashya muby’ubucuruzi

0
263
Perezida Donald Trump wa USA ari kumwe na minisitiri w'intebe wa Canada Perezida Donald Trump wa USA ari kumwe na minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada bigiye kuvugurura amasezerano y’ubucuruzi ahuza ibi bihugu byombi ndetse na Mexique.

Ni amasezerano agomba gusimbura amaze iminsi akoreshwa azwi nka NAFTA (North American Free Trade Agreement) asanzwe yoroshya ubucuruzi bw’ibi bihugu bibarizwa ku mugabane w’Amerika y’amajyaruguru.

Ntabwo haramenyekana neza ibikubiye muri aya masezerano mashya agiye gushyirwaho umukono hagati ya leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique ariko ikiriho ni uko hagomba guhinduka byinshi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ikigamijwe ngo ari ukongera ibicuruzwa nk’amata n’imodoka bituruka muri Canada byinjira muri Amerika.

Ikindi ni uko abahinzi, abakozi n’abacuruzi bakomeye baturuka muri ibihugu byose ngo bagomba koroherezwa mu buhahirane ntazindi mbogamizi.

Ibi bikaba bikozwe mu gihe leta y’Amerika ikomeje kugirana ibibazo n’Ubushinwa mu kiswe intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bikungahaye kurusha ibindi ku isi.