Uruzinduko rwa Perezida Macron w’u Bufaransa muri Amerika rwahinduye byinshi

0
448
Perezida Macron yagiriye uruzinduko muri USA yakirwa na mugenzi we Donald Trump

Ubuhahirane n’ubucuruzi hagati ya leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa, bijyiye kuvugurwa nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi mu ruzinduko Perezida w’u Bafaransa yagiriye muri Amerika.

Abasesenguzi muby’ubukungu bemeza ko uretse ibiganiro ku nyungu za politiki hagati y’ibihugu byombi ngo wari n’umwanya mwiza ku bashoramari kongera kubona amahirwe yo kongera imikorere yabo mu bihugu byombi .

Imibare y’ikigo cy’abanyaburayi Eurostat gishinzwe iby’ibarurishamibare yerekana ko ubucuruzi hagati y’ Ubufaransa na Leta y’Amerika bwabarirwaga kuri miliyari 120 z’amadorali y’Amerika mu 2016.

By’umwahariko ngo ubu bucuruzi n’ishoramari bishingiye mu nzego z’ingufu z’amashanyarazi, ingendo z’ikirere n’ibikoresho bikorerwa mu nganda.

Ubushakashatsi bwa Eurostat bwerekana ko Ubufaransa bukunze gucuruza muri Amerika imivinyo n’inzoga z’amalikeri (liquors), imiti n’amavuta yo kwisiga n’imibavu.

Ni mu gihe Amerika nayo ngo yohereza mu Bufaransa ibicuruzwa byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronic equipment) n’iby’ingufu z’amashanyarazi n’ingendo z’ikirere.