Urugomero rwa Nyabarongo 2 rugiye kubakwa kuri miliyoni 214$ rukazatanga 43.5MW

0
312
Urugomero rwa Nyabarongo rutegerejweho kongera ingano y'amashanyarazi mu gihugu

Umugambi wa guverinoma y’u Rwanda w’uko mu 2024 mu gihugu hose hazaba hagejejwe amashanyarazi ku kigero cya 100%, wabonye izindi mbaraga nyuma y’uko hasinwe amasezerano hagati ya leta y’u Rwanda na sosiyete y’abashinwa yitwa SynoHydro igiye kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya 2.

Ni urugomero rutegerejwe kuzura mu myaka itanu iri imbere, rukazashorwamo akayabo ka miliyoni 214 z’amadorali y’Amerika.

Ruzatanga ingufu z’amashanyarazi angana na 43.5MW.

Isosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu EDCL yemeza ko uyu mushinga w’urugomero rwa Nyabarongo ya 2 nuramuka utangiye kubyazwa amashanyarazi, ngo uzagira uruhare mu kuzamura umubare w’abakoresha amashanyarazi ku kigero cya 11.5% mu gihugu.

Nyabarongo ya 2 igiye gutangira kubakwaho urugomero, mu gihe no kuri Nyabarongo ya 1 naho hubatswe urundi rugomero rutanga amashanyarazi abarirwa ku kigero cya 28MW.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu REG cyemeza ko uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ya 2 ukubiye mu mishinga itandukanye yo gukomeza kubaka ingomero z’amashanyarazi ngo ku buryo bizagera mu 2024 u Rwanda rufite amashanyarazi angana na 400MW.

Kugeza ubu mu gihugu hose, kandi habarirwa amashanyarazi angana na megawati 218.

Imibare itangwa na REG yerekana ko ingo zo mu Rwanda zikoresha amashanyarazi zibarirwa kuri 51%.

Abakoresha amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari bangana na 37% mu gihe abadafitira kuri iyi miyoboro nabo babarirwa kuri 14%.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko bitarenze mu 2024 ngo abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amashanyarazi ku kigero cya 100%.