Urugendo ruracyari rurerure mu iterambere ry’ubukungu ryifuzwa muri Afurika: Kagame

0
133
Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ihuriro ry'iterambere mu bukungu ryateguwe na banki y'isi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yasobanuye ko ubufatanye hagati ya leta z’ibihugu, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga ngo bigikenewe mu rwego rwo kugera ku iterambere ry’ubukungu rikenewe mu bihugu by’Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yatangiza ihuriro ry’iterambere n’ubukungu ryateguwe na banki y’isi, ryitabiriwe n’abahagarariye za leta z’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ndetse n’abikorera bo muri aka karere.

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo rukiri rurerure mu iterambere ry’ubukungu muri iki gice cy’Afurika ngo nubwo hari intego n’icyerekezo bigaragara kandi hakaba hari n’ubufatanye bumaze kubaho nk’ubw’ibigo bishamikiye kuri banki y’isi.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibice by’ingenzi byo gushorwamo imari byatekerejweho neza kandi ngo bikomeje kwaguka muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Ni ibice birimo imiturire, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari mu buhinzi.

Ni muri uru rwego banki y’isi inaheruka guha u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika ngo azifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda.

Hari n’indi nguzanyo ingana na $150 million zo gushora mu miturire nayo ikaba yaraturutse muri banki y’isi binyuze mu ishyirahamwe ryayo rishinzwe amajyambere mpuzamahanga.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano