Uruganda Volkswagen rugiye kugerageza ibyo gutizanya imodoka (Car sharing)

0
352
Imodoka za Volkswagen

Uruganda rw’abadage rukora imodoka Volkswagen ishami ry’u Rwanda rugiye gukora igerageza rya gahunda yo gusangira no gusaranganya imodoka hagati y’abantu batandukanye, kimwe mu bikorwa bikubiye mu bucuruzi bw’uru ruganda hano mu Rwanda.

Ni igerageza ngo riza gukorwa kuri uyu wa gatandatu ndetse rigakomeza no ku cyumweru.

Abafite impushya zo gutwara imodoka bahamagariwe gushakisha application ikoreshwa muri telefoni ngendanwa ngo ikaba ariyo igomba kubafasha mu gutizanya izi modoka.

The Newtimes yanditse ko iri geregeza rikorerwa I Kigali kuva mu mujyi rwa gati kugera ku Kacyiru kuri Convention Center.

Igiciro ni ibihumbi bitatu by’amanyarwanda ku modoka ntoya ndetse n’ibihumbi 10 ku modoka nini zo mu bwoko bwa SUVs.

Ntabwo biramenyekana neza niba iki giciro aricyo kizahoraho, cyangwa se niba bizahinduka mu gihe iyi gahunda izaba yatangijwe ku mugaragaro mu kwa mbere mu mwaka utaha.

Gutizanya cyangwa gusaranganya imodoka ni kimwe mu bucuruzi buzagukorwa na Volkswagen nubwo imodoka z’uru ruganda zigomba no kuzacuruzwa bisanzwe.

Amakuru agera kuri HOSE.RW ni uko imodoka ziteranyirizwa mu Rwanda n’uru ruganda ngo ihendutse muri zose niyo mu bwoko bwa VW Polo igura  23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano