Uruganda rwa Lifan Industry rukora Moto, rugiye gufungura ishami ryarwo mu Rwanda

0
150
Uruganda rwa Lifan rukora moto ntoya ariko zizwiho kugira umuvuduko wo hejuru. Ifoto: interineti

Uruganda rw’abashinwa rwitwa Chongqing Lifan Industry Group rugiye kubaka uruganda ruteranya Moto ku butaka bw’u Rwanda.

Ni uruganda rusanzwe rukorera mu bihugu birenga 117 byo ku isi yose, ariko by’umwahariko muri Afurika rukorera muri Ethiopia, Somalia, Kenya ndetse na Tanzania.

Mu Rwanda ibikoresho by’uru ruganda byari bisanzwe ku isoko mu myaka 9 ishize ngo ariko byatumizwaga mu Bushinwa n’izindi kompanyi zisanzwe zitumiza ibicuruzwa hanze.

Adam Li, umuyobozi ushinzwe imishinga mu ruganda rwa Lifan avuga ko bafite umugambi wo kuzana intumwa yabo mu Rwanda ngo bityo ibyo gutumiza ibikoresho byabo mu Bushinwa bigahagarara.

Uru ruganda rwamamaye cyane mu gukora moto ntoya zigendera ku muvuduko wo hejuru, zigura amadorali y’Amerika 600 (ni ukuvuga akabakaba 557,120 mu manyarwanda).

Rukora kandi izindi moto zo bwoko bwa Lifan scooter, izi zikaba zihagaze amadorali 350 (ni ukuvuga akabakaba 324,986 mu manyarwanda).

Uruganda rwa Lifan niruramuka rutangiye gukorera mu Rwanda, ruzaba ari urwa kabiri rutenyariza moto mu Rwanda, kuko ruje rukurikira RMC (Rwanda Motorcycle Company) nayo yafunguye imiryango yayo mu Rwanda mu 2016.

Iyi nkuru yanditswe bwa mbere, n’urubuga rwa KT Press.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano