Uruganda CIMERWA rwongeye gutera inkunga irushanwa ‘CimeGolf’ ry’umukino wa Golf

0
88
Umuyobozi wa CIMERWA wambaye ishati y'umweru ari kumwe n'abandi bayobozi mu kiganiro n'itangazamakuru. Ifoto: KT Press

Uruganda rukora Sima, Cimerwa PPC rwashoye miliyoni zirenga 60 z’amanyarwanda mu marushanwa y’umukino wa golf agomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru turimo (kuwa gatandatu tariki ya 14/09/2019).

Ni urushanwa ryiswe CimeGolf rizabera I Nyarutarama muri Kigali Golf Club.

Iri rushanwa ry’uyu mwaka ryoshowemo amafaranga menshi kurusha ayari yashowe mu mwaka ushize, kuko mu 2018 hari hashowemo miliyoni 53 z’amanyarwanda mu gihe iry’uyu mwaka hashyizwemo miliyoni 60 z’amanyarwanda.

Ni ukuvuga ko hiyongereyeho miliyoni 7 z’amanyarwanda.

Kimwe mu byatumye aya mafaranga yiyongera ngo ni ibihembo byisumbuyeho bizatangwa muri irushanwa ry’uyu mwaka, ndetse n’ibindi bikorwa biri mu mitegurire y’iri rushanwa nkuko byemezwa n’ubuyobozi  bwa CIMERWA.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, CIMERWA iritera inkunga.

Umuyobozi w’uruganda rwa CIMERWA, bwana Bheki Mthembu yabwiye itangazamakuru ko batera inkunga iri rushanwa mu rwego rwo kwifatanya na rubanda mu bikorwa rusange, cyane ko ngo biri mu nshingano z’uru ruganda.

CIMERWA, yateye inkunga iri rushanwa ifatanyije n’abandi baterankunga nka ISCO, Tact, Trans nova, Ubumwe Grande Hotel, Kesi Investments, Supertech ndetse na Quake.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano