Urugaga rw’abikorera PSF rwabonye abayobozi bashya

0
262
Komite nshya igiye kuyobora PSF

Robert Bapfakurera yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, akaba agomba kungirizwa na Gishoma Eric watorewe umwanya wa Visi Perezida wa 1, mu gihe Eugenie Mushimiyimana nawe yatorewe kuba Visi Perezida wa 2.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa gatanu akaba yitabiriwe n’abacuruzi batandukanye baturuka mu bice byose by’igihugu.

Komite nshya yatowe igiye kuyobora uru rugaga rw’abikorera yijeje abacuruzi ko bazakorana bya hafi bagamije guteza imbere ubukungu bwabo ku giti cyabo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Bapfakurera yavuze ko ari inshingano ze n’abo bagiye kuyoborana uru rugaga mu gihe cy’imyaka 5 gukora iyo bwabaga bagakera ku ntego zabo bihaye, zirimo kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu gihugu no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Aya matora yabaye nyuma y’andi yari amaze iminsi aba hirya no hino mu gihugu, akaba yarahereye ku rwego rw’utugari, imirenge, akarere, intara n’Umujyi wa Kigali.