Urugaga PSF Rwanda rurasobanura aho imyiteguro ya EXPO 2019 igeze

0
296
Abanyamakuru bakunze gukorana ibiganiro na PSF RWANDA mbere y'uko Expo itangira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 18/07/2019, ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda ruragirana ibiganiro n’abanyamakuru bigamije kugaruka ku myiteguro y’imurigarisha mpuzamahanga Expo 2019.

Ni imurigarusha ritegerejwe gutangira mu mpera z’uku kwezi, ku tariki 22/07 kugeza kuya 11/08 muri uyu mwaka wa 2019.

Iri murikagurisha ry’uyu mwaka ritegerejwemo kuzitabirwa n’ibihugu bishya bigera kuri 4 aribyo Ubushinwa, Indoneziya, Madagascar na Cote d’ivoire.

Ibi bihugu bizaza byiyongera ku bindi bigera kuri 25 byari bisanzwe byitabira bituruka ku migabane itandukanye nk’Afurika, Uburayi n’Aziya.

Ritegerejwemo kandi kuzitabirwa n’abazamurika ibikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse na serivise barenga 500 baturuka mu nzego zibarirwa kuri 12 ziganjemo ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubukorikori, ikoranabuhanga n’itumanaho.

Imibare ituruka mu buyobozi bwa PSF Rwanda yerekana ko buri munsi abashyitsi bazajya baza muri Expo ngo babarirwa hejuru ya 30.000 buri munsi.

Iri murikagurisha rigiye kuba mu gihe, mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka, PSF Rwanda iheruka gusinyana amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yo korohereza abakiliya kujya bishyura ibicuruzwa byose bakoresheje uburyo buzwi nka Mobile Money, ntakiguzi abakiliya basabwe.

Ku ikubitiro, ubu buryo bushya bwo kwishyura ukoresheje Mobile Money buteganijwe ko buzakoreshwa mu iri murikagurisha rigiye gutangira mu mpera z’uku kwezi.