‘Urubyiruko rusambana ruri mu bushakashatsi’: Kalimwabo

0
338
Abakobwa bambaye utujipi tugufi. Ifoto: Net

Perezida w’urukiko rukuru mu Rwanda yashyize mu majwi ababyeyi ko batakibuka gutoza abana umuco kandi baramaze kwangirika ku buryo batagishoboye kurinda imibiri yabo bamwe  ngo banakora ubusambanyi bagamije kuvumbura.

Urubyiruko rushinjwa kuba  rutacyubaha ubwambure bwabo ku buryo kubwereka uwo babonye wese nta pfunwe bibatera. Perezida w’urukiko rukuru mu Rwanda Kalimwabo Charles kuri we abona  urubyiruko rw’u Rwanda rwarataye umuco.

Avuga ko  rwishora mu busambanyi kubera indonke n’impano ariko kandi ngo hari n’abasambana bagamije kuvumbura.

Ati: ” Bararikira indoncye n’impano bahabwa bakajya mu busambanyi cyangwa se bakabikora bagamije kuvumbura gusa. Bati ibi numva ‘sex’ bikorwa bite? Bimera bite?.”

Kalimwabo ashyira mu majwi ababyeyi b’iki gihe nabo bateshutse ku nshingano zo kurera  avuga ko ahanini bitwaza ko baba bagiye gushaka imibereho.

Ati :”Dukwiye gukangurira abana kumenya ko umubiri wabo ari ikintu cy’ibanga  badakwiye kwemera namba ko hari ukora ku mibiri yabo igihe kitaragera dukwiye kubatoza kunyurwa n’ibyo bafite umwana baramushukisha telephone agatanga ubuzima bwe . Kuba umubyeyi azinduka mu gitondo akagaruka igicuku atazi uko umwana we ameze, ngo yagiye gushaka  ubuzima   ntibikwiye kuba urwitwaze, ubwawe waraye ufashe umukozi ejo, ntumuzi ntuzi aho yaturutse bwacya ukamusigira umwana ngo abe ariwe umurera.”

Kalimwabo abwira ababyeyi ko gushakira abana ubuzima bidahagije gusa kuko kubumushakira agapfa umureba nabyo ntacyo byamumarira.

Urubyiruko rw’iki gihe kandi runashijwa ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge nyuma rukishora mu busambanyi aribyo bituma bamwe muribo batwara inda bakiri bato.

Uretse gutwara inda zitateguwe, ubu busambanyi bugira ingaruka zo kuvamo indwara nk’imitezi, mburugu na Sida.