Urubanza Rayon Sports yarerwagamo n’Abarundi, rurangiye irutsinze ariko icibwa amande

0
1586
Rayon Sports yashinjwaga gutanga ruswa i Burundi, none yatsinze urubanza

Kuri uyu wa mbere nibwo hamenyekanye imyanzuro y’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) ku kirego cyari cyatanzwe n’ikipe ya LLB  Academique y’i Burundi.

Iyi kipe y’i Burundi yavugaga ko Rayon Sports yatanze ruswa ku basifuzi basifuye umukino wo kwishyura wahuje aya makipe yombi wabereye i Bujumbura ku itariki 21/02/2018.

Kwizera Pierrot yari yabaye kapiteni yasimbuye Bakame kuri uyu mukino Rayon Sports yashijwagamo gutanga ruswa, iyi foto n’iyafashwe mbere y’uko umukino utangira

Imyanzuro ya CAF yasohotse kuri uyu wa mbere, ivuga ko Rayon Sports igomba gukomeza amarushanwa ya CAF Confederation Cup ntakabuza ngo kuko ntabimenyetso bifatika byerekana ko yatanze ruswa ku basifuzi basifuye umukino wayihuje na LLB  Academic.

Ku rundi ruhande ariko Rayon Sports yategetswe kwishyura amande y’amadorali y’Amerika ingana na $15,000 (mu manyarwanda ni 12,825,000) kubera akavuyo katejwe na bamwe mu bayobozi bayo i Bujumbura mu Burundi.

Aba bayobozi ba Rayon Sports bashijwa kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ni Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper.

Aba bagabo bose bahawe ibihano bikomeye kuko bategetswe kutazongera kugaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru ibyo aribyo byose mu gihe kingana n’imyaka 2.

Undi wagezweho n’ibihano bya CAF ni umusifuzi w’umurundi witwa Mpundu Eloge nawe wahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa bya ruhago ku mugabane w’Afurika kubera amakosa nawe yakoze afitanye isano n’aya yahamijwe abayobozi ba Rayon Sports.

Bivugwa ko Abayobozi ba Rayon Sports bafatanye mu mashati n’abayobozi ba LLB Academique ndetse n’uyu musifuzi kuri hotel yari icumbitsemo abasifuzi basifuye uyu mukino, impande zombi zishinjana gutanga ruswa ku basifuzi.

Byabaye ngobwa ko hitabazwa imbaraga z’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi ngo izi mvururu zihagarare cyane ko impande zombi zitanaga ba mwana.

Abafana ba Rayon Sports bari bamanutse i Bujumbura ku bwinshi, ndetse batungura abarundi mu mifanire itamenyerewe i Burundi

Nyuma y’iyi myanzuro ya CAF bivuze ko Rayon Sports igomba gukomeza mu mikino ibanziriza amatsinda aho igomba gucakirana na Costa De Sol yo muri Mozambique.

Uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/4/2018 kuri Stade National Amahoro i Remera, mu gihe uwo kwishyura wo uzaba kuwa 17/04 cyangwa kuwa 18/04.

Uyu mukino Rayon Sports izaba yakiriyemo Costa Do Sol yo muri Mozambique, ukazayoborwa n’abanyanamibiya barangajwe imbere na Jackson Pavaza, uzaba afashwa na Mathew Kanyanga, Umusifuzi wa mbere wok u ruhande, David Tauhulupo Shaanika azaba ari umusifuzi wa kabiri ku ruhande, Jonas Shongedi azaba ari umusifuzi wa kane.

Komiseri azaba ari Mike Letti wo muri Uganda.

Costa de sol izacakirana na Rayon Sports kuri uyu wa gatanu