UNHCR irashimira bikomeye leta y’u Rwanda kubwo kwakira abimukira baturuka muri Libya

0
167
Abandi bimukira bagera ku 123 baraye bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryakeye. Ifoto: UNHCR

Ishami ry’umuryango w’abibubye rishinzwe ibibazo by’impunzi (UNHCR) riramishimira bikomeye guverinoma y’u Rwanda ku gikorwa cyiza cyo kwakira neza abimukira bakeneye ubuhunzi, bari bamaze iminsi bafungiwe muri Libya.

UNHCR yabinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter, ishimira leta y’u Rwanda kuri iki gikorwa ndetse banasobanura ko kugeza ubu izi mpunzi uko ari 189 zimeze neza mu kigo cya Gashora Transit Center, giherereye mu Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

UNHCR yashimiye leta y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa twiiter

Mu ijoro ryakeye, nibwo abandi bimukira 123 bagejejwe i Kigali mu Rwanda, bavuye muri Libya, bakaba baje biyongera ku bandi 66 baherutse kuza mu Rwanda mu kwezi gushize. 

Abaraye bageze mu Rwanda, abagabo muri bo ni 99, abagore 24, abagera kuri 59 muri bo ntibarageza imyaka 18 nkuko bitanganzwa na UNHCR.

Muri aba kandi baraye bageze mu Rwanda ngo muri bo 106 bakomoka muri Eritrea, 15 ni abo muri Somalia, 2 ni abo muri Sudan n’undi umwe wo muri Syria.  

Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda ivuga ko aba bakomeje kwakirwa ngo ari abo mu kiciro cy’abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi muri Libya.

Aba bose bazaba bacumbikiwe mu Rwanda mu gihe kitazwi, nyuma hakazafatwa indi myanzuro harimo n’uwo kubasubiza mu bihugu bakomukamo, koherezwa i Burayi mu gihe habonetse ibihugu byemeye kubakira, n’abazihatamo kuguma mu Rwand bazahaguma.

U Rwanda rwahakanye ko ntanyungu y’amafaranga cyangwa indi nyungu runaka, rutegereje mu kwakira no gucumbikira izi mpunzi.

Ibihumbi birenga 42 by’abimukira bakomoka mu bihugu by’Afurika bitandukanye, babayeho nabi nk’imfungwa (cyangwa abacakara) muri Libya nkuko byemezwa na LONI.

Aba bose bakaba bakeneye ubufasha bwihutirwa nkuko byakunze gutanganzwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano