Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, watewe n’abagande: Mushikiwabo

0
987
Mushikiwabo mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu kabiri

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwandaka akaba n’intumwa nkuru ya leta yatangaje ko ibibazo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda byatewe n’igihugu cya Uganda gusa ngo u Rwanda ntiruzigera rugirira nabi Uganda ngo kuko basangiye byinshi.

Mu minsi yashize humvikanye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse bamwe mu banyarwanda bari batuye muri Uganda batangira gufungwa abandi bakorerwa ihohoterwa ndetse ngo hari n’abo byaviriyemo ubumuga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ibi bibazo byatewe na Uganda ubwayo.

Ati: ”Nibyo koko  mu minsi ishize hagati  y’igihugu  cy’abaturanyi  n’abavandimwe  cya  Uganda habaye  ibibazo, ibi byagiye bigaragara, icyo navuga ni uko ibi bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda. Aho abanyarwanda benshi  bahagiriye akaga  bamwe barafungwa abandi ndetse bakorerwa ibikorwa bitari byiza bamwe barafunzwe abandi baracyafunze”.

Minisitiri Mushikiwabo ariko avuga ko u Rwanda rudashobora kugirira nabi Uganda ngo kuko ari abavandimwe basangiye amaraso.

Ati: ”Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande,  Abagande  ni benewacu, ni abavandimwe bacu, dusangiye byinshi, dusangiye amateka,  dusangiye n’amaraso, Abagande benshi  dufitanye isano kuri twebwe rero nk’u Rwanda  no mu muco wacu ni ikintu  gikomeye cyane”.

Minisitiri Mushikiwabo ariko avuga ko ibi bibazo byabaye ariko ko biri gukemuka kuko abakuru b’ibihugu byombi  bahuye bakabiganiraho.

Ati: ”Iyo ibibazo bibaye  nk’ibyo tugerageza  kwegera abayobozi  tukareba ko ibyo bibazo  byakemuka. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika (Paul Kagame)  yafashe umwanya wo kubonana na mugenzi we Perezida wa Uganda (Kaguta Museveni)”

“Igihe twari mu nama  y’abakuru  b’ibihugu  bya Afurika mu mpera z’ukwezi  kwa mbere babiganiraho.  Icyo twifuza ni uko ibyo bibazo byahagarara kuko nta  mpamvu  ihari ifatika yatuma abanyarwanda bafatwa nabi  ku buryo twabonye mu gihugu cya Uganda”.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nta kibazo cyananirana hagati y’u Rwanda na Uganda kandi ko bakomeje kuganira bakabyumvikanaho.

Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bimaze iminsi

Kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 nibwo hari amakuru yavugwaga ko hari abanyarwanda barangiye gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza.

Mu kwezi kwa 10 mu 2017, BBC yatangaje ko abagore 4 n’abagabo 2 bafunzwe biturutse bushyamirane hagati ya Uganda n’U Rwanda.

 

Umunyamategeko wunganira abatawe muri yombi, Eron Kiiza, nawe yavugaga ko abandi bantu 5 bafite ubwenegihugu bw’Abanyarwanda nabo batawe muri yombi.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, icyo gihe yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo abwira BBC ko bireba urwego rw’imibanire hagati y’ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi.

Biracyagoye kumenya impamvu zari ku isonga y’umwuka mubi hagatiy’u Rwanda na Uganda. Ariko mu mezi macye ashize, ibihugu byombi byakoresheje uburyo bwa poropagande mu guharabikana.

Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, “Red Pepper”, cyandika amakuru ahishura amabanga cyarafunzwe igihe cyasohoraga inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga guhirika ku butegetsi bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru yamagaywe na guverinoma ya Uganda.