Umwiherero w’abayobozi bakuru mu Rwanda wagarutse, ni ku ncuro ya 15

1
2337
Perezida Kagame ari kumwe na James Musoni minisitiri w'ibikorwa remezo na Senateri Tito Rutaremara. Ifoto: net

Abayobozi basaga 300 mu nzego nkuru z’igihugu baraye bageze mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro, mu karere ka Gatsibo, ahagiye gutangira u mwiherero w’iminsi ine wiga ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Ni umwiherero ugiye kuba kunshuro yawo ya 15 ariko kuri ubu birasa naho bidasanzwe kuko uyu uri buhuze ubuyobozi buvuguruye buherutse gushyirwaho na Perezida Kagame muri manda ye y’imyaka 7 aherutse gutorerwa.

Usibye gusuzuma aho igihugu kigeze mu iterambere, uyu mwihero witezweho gusiga utanze umurongo nyawo wo gukemura ibibazo no kugenzura inkingi z’ibanze zakubakirwaho iterambere ryihuse.

Usibye ibi kandi, aba bayobozi bitezweho gutanga umuti ku burezi byagaragaye ko butarabasha gutanga umusanzu wifuzwa ku iterambere ry’igihugu bushingiye ku bumenyi no guteza imbere serivisi z’ubuzima muri rusange.

Birashoboka ko abantu bakwitega igitsure gikomeye kuri bamwe bagira uruhare mu idindira ry’imishinga imwe n’imwe mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Paul Kagame niwe uyobora umuhango wo gutangiza uyu mwiherero, maze Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente we ageze ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa n’igitegerejwe mu mwiherero w’uyu mwaka.

1 igitekerezo

Comments are closed.