Umwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda wagarutse, uraba ku nshuro yawo ya 16

0
133
Abayobozi bakuru muri guverinoma baramara iminsi 4 muri iki kigo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/03/2019, abategetsi bakuru mu gihugu barahurire i Gabiro mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare giherereye mu karere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba, bakore umwiherero wihariye ngarukamwaka ugiye kuba ku nshuro ya 16.

Nkuko bisanzwe abayobozi bakuru muri guverinoma baramara iminsi 4 muri iki kigo cya gisirikare barebera hamwe ingingo zitandukanye zigamije iterambere rusange ry’igihugu.

Mu mwiherero wabaye umwaka ushize, hafashwe imyanzuro itandukanye harimo n’irebana n’ubukungu bw’igihugu.

Muri iyi irebana n’ubukungu harimo uwavugaga ibyo kunoza imikorere y’ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga.

Undi mwanzuro ni ugaruka ku guteza imbere ibyanya byahariwe inganda mu gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Agro-processing Industries).

Hari undi mwanzuro wafashwe mu mwiherero uheruka utegeka kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije.

Hari undi mwanzuro kandi wavugaga ku gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta byiganje gusa mu murwa mukuru Kigali.

Reba umyanzuro yose yafashwe mu mwiherero uheruka:

  1. 1. Kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact);
  2. 2. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta;
  3. 3. Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo;
  4. 4. Kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze (Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga;
  5. 5. Guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu Gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Agro-processing Industries);
  6. 6. Kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije;
  7. 7. Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi (city managers);
  8. 8. Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka wa 2018, Igihugu cyaba cyihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu;
  9. 9. Kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza;
  10. 10. Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye (professional bodies) hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo muco mu yindi myuga;
  11. 11. Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo;
  12. 12. Kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi;
  13. 13. Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.