Umwe mu batangije Microsoft, Paul Allen yitabye Imana afite imyaka 65 y’amavuko

0
95
Paul Allen uri ibumoso ari kumwe na Bill Gates nibo bashinze Microsoft ahagana mu 1975. Ifoto: BBC

Umuherwe w’umunyamerika umwe mu bashinze kompanyi ya Microsoft, Paul Allen wari ufite imyaka 65 y’amavuko yitabye imana azize indwara ya kanseri yo mu maraso.

Bill Gates umwe mubatangiranye n’uyu mugabo muri Microsoft ahagana mu 1975, yabwiye BBC ko urupfu rwa Paul Allen rwamushenguye umutima bikomeye.

Asobanura ko kuri we by’umwahariko ngo isi y’ikoranabuhanga cyane cyane mubya mudasobwa ngo ibuze umuntu ukomeye wari inkingi ya mwamba muri uru rwego.

Nyakwigendera Paul Allen na Bill Gates bahuriye mu ishuri ryitwa Lakeside School mu 1975. Nyuma y’imyaka 8 gusa mu 1983, Paul Allen bamusanzemo indwara ya kanseri yo mu maraso ndetse muri uwo mwaka ahita atandukana na Bill Gates muri Microsoft.

Paul Allen byamufashe imyaka 3 ngo agaruka mu kazi, kuko mu 1986 yahise ashinga kompanyi ikora ubucuruzi bushingiye ku itumanaho n’itangazamakuru ayita Vulcan Inc.

Ni kompanyi asize mu bihe byiza by’ubucuruzi kuko ifite ishoramari rikomeye mu byiciro bitandukanye birimo imikino, imyidagaduro, ubukerarugendo n’itumanaho.