Umwe mu banyarwandakazi berekana ibice by’ibanga cyane, yasobanuye impamvu ibimutera

0
4267
Kwambara atikwije ngo bimuha amahoro

Bijou ni umwe mu bakobwa n’abagore bamaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto cyangwa amashusho bidasanzwe bakunze kunyuza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagram.

Mu buzima busanzwe, uyu Bijou akunda kugaragaza ibice by’ibanga ngo kuko aribyo bimuha amahoro bikaba bimushimisha cyane ngo iyi yifotoje yambaye atakwije (yambaye utwenda dukurura abagabo).

Akunze kwifotoza amafoto atangaza benshi akashyira aharagara, iyi nimwe aheruka gushyira kuri instagram ye

Ikindi kandi avuga ko kuba hanze y’u Rwanda ngo byamutinyuye kwambara uko ashaka, kuriwe agasobanura ko abamuvuga nabi kubera imyambarire ye n’amafoto ashyira ahagaragara, baba batakaza umwanya wabo ngo kuko ntacyo bimubwiye.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko uyu Bijou yafunguye iduka mu gihugu cya Uganda ricuruza imibavu ndetse rikanacuruza imyambaro itandukanye. Iri duka yaryise Dabijou Boutique.

Yafunguye iduka i Bugande aryita Dabijou Boutique

Uyu Bijou yabyaranye na producer Dj B ubwo yarafite imyaka 18 y’amavuko, ngo ubu hari byinshi amaze kwigezaho ndetse nta n’umugabo akeneye.

Bijou yubatse inzu i Nyamata mu karere ka Bugesera ngo ifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 z’amanyarwanda, ndetse ngo anaherutse no kugura imodoka Range Rover ihagaze miriyoni 44 z’amanyarwanda.

Andi mafoto ya Bijou mu bihe bidatundakanye